
Mu gihe habura iminsi mike kugira ngo Shampiyona ya Basketball itangire, amakipe akomeje kugaragaza imbaraga mu kwiyubaka.
Kepler WBBC igiye gukina umwaka wayo wa kabiri, yaguze Umunya-Cameroun, Josiane Tcheumeleu wakinaga muri FAP y’iwabo.
Uyu mukinnyi ukina nk’Umu-Guard yanyuze no muri Avenir de Rennes Basket yo mu Bufaransa. Yazamuye izina rye cyane mu mikino ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2023.
Uyu mukinnyi yageze i Kigali ndetse ari gukorana n’abandi imyitozo bitegura Shampiyona izatangira tariki ya 25 Mutarama 2025.
Ni umwaka wa kabiri Kepler WBBC igiye gukina Shampiyona ya Basketball, aho uwa mbere yitwaye neza yegukana umwanya wa gatatu.
Iyi kipe izatangira Shampiyona yakira The Hoops ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025 saa Cyenda muri Kepler College
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *