Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko yabonye bisi nshya izajya itwara abakinnyi, ndetse ni nayo iri bukoreshwe ku mukino karahabutaka na Rayon Sports.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, ni bwo hateganyijwe imikino ya nyuma ya FERWAFA Super Cup 2024/25, iza kubera kuri Stade Amahoro.
Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, APR FC yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo, yatangarije abafana ko bisi nshya y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahageze kandi ari amarenga yo “gutsinda umukino”.
Ni bisi yo mu bwoko bwa Marcopolo Paradiso G8 1350, ikaba yarakozwe n’uruganda rukora imodoka nini zigezweho na za gari ya moshi rwo muri Brésil rwa Marcopolo S.A.
Bisi ya APR FC iri mu mabara yayo y’umukara n’umweru harimo n’ay’umuhondo, yaguzwe binyuze mu Kigo gisanzwe kimenyerewe mu bucuruzi bw’imodoka no kuzitaho mu Rwanda cya Akagera Motors.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *