Sheikh Jassim niwe watsinze urugamba rwo kwegukana ikipe ya Manchester United ndetse azishyura akayabo ka miliyari 6 z’amapawundi mu kwezi kwa cumi ahite ayegukana, nkuko ibinyamakuru bibitangaza.
Umukire wa mbere mu Bwongereza,Sir Jim Ratcliff niwe wari uhanganye n’iki gikomangoma cyo muri Qatar mu rugamba rwo kugura United,kuva umuryango wa Glazer utangaje ko ushaka kugurisha iyi kipe
Sheikh Jassim niwe watanze amafaranga menshi yasabwaga, birangira ariwe wegukanye iyi kipe ifite ibikombe byinshi kurusha izindi mu Bwongereza.
Umuryango wa Glazer wari wabanje kugenda biguruntege muri iyi gahunda yo kugurisha iyi kipe aho washakaga kugurisha imigabane myinshi ariko byarangiye uyitanze 100%.
Igikorwa cyo kugura burundu iyi kipe giteganyijwe kurangira mu kwezi kwa cumi hagati ariko itangazo ry’uko yaguzwe rishobora gusohoka mu kwezi gutaha.
Ba Glazers baguze Man United kuri miliyoni 790 z’amapawundi muri 2005 ndetse bagiye kuyungukamo akayabo katagira ingano nyuma yo kuyishyira ku isoko mu Ugushyingo 2022.
Ibintu nibigenda neza nkuko byapanzwe,mu Ukwakira ibintu byose bizaba byarangiye abafana ba United biruhutse nyuma yo kwamagana bikomeye aba banyamerika.
Sheikh Jassim afitiye gahunda ihambaye Man United,irimo kuyishoramo akayabo mu kugura abakinnyi bakomeye ku isi,kuvugurura ibibuga birimo Old Trafford n’icy’imyitozo cya Carrington.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *