skol
fortebet

Kera kabaye Marines FC yatsinze APR FC ariko inanirwa kuyisezerera

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Marines FC yatunguranye itsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro gusa inanirwa kuyisezerera kuko mu mukino ubanza wabereye I Rubavu yari yatsinzwe ibitego 2-0.
APR FC yasezereye Marines FC, ku giteranyo cy’ibitego 2-1,izahura na Rayon Sports muri ½ cy’irangiza.
Marines FC isanzwe yorohera cyane APR FC iyo bahuye yayifatanyije n’impanuka yakoze uyu munsi ije ku kibuga niko kuyitsinda igitego 1-0 ariko ibura ikindi ngo babe bajya kuri penaliti (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Marines FC yatunguranye itsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro gusa inanirwa kuyisezerera kuko mu mukino ubanza wabereye I Rubavu yari yatsinzwe ibitego 2-0.

APR FC yasezereye Marines FC, ku giteranyo cy’ibitego 2-1,izahura na Rayon Sports muri ½ cy’irangiza.

Marines FC isanzwe yorohera cyane APR FC iyo bahuye yayifatanyije n’impanuka yakoze uyu munsi ije ku kibuga niko kuyitsinda igitego 1-0 ariko ibura ikindi ngo babe bajya kuri penaliti iyikuremo.

Igitego cya Marines FC cyatsinzwe na Mugiraneza Frodouard ku munota wa 66 w’umukino bituma APR FC ihungabana ariko ntibyayibuza kwihagararaho ngo igere muri 1/2 cy’irangiza aho izahura na mukeba wayo Rayon Sports.

APR FC yari yitezwe ko itsinda uyu mukino ariko Marines FC yaje iri hejuru cyane ndetse iteguye mu mutwe kurusha APR FC yabanje gukorera impanuka i Shyorongi ubwo yari ije gukina uyu mukino.

APR FC izahura na Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro uzaba kuwa 11/5/2022 mu gihe uwo kwishyura nta gihindutse uzaba kuwa 18 Gicurasi 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa