skol
Kigali

Kevin De Bruyne yabaye umukinnyi w’umwaka muri Premier League

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 May 2022

Kevin De Bruyne ukinira Manchester City yatorewe kuba Umukinnyi wa Premier League mu mwaka w’imikino 2021/22.

Kevin De Bruyne yatsinze ibitego 15 muri Premier League anatanga imipira rindwi yavuyemo ibitego byatumye atsinda Mohamed Salah na Heung-Min Son bari bahanganiye igihembo.

Uyu mubiligi si ubwa mbere yegukanye iki gihembo,kuko no muri 2020 nabwo yarabikoze, mu gihe Mohamad Salah yagitwaye muri 2018.

Ni umwaka wa gatatu wikurikiranyije umukinnyi wa City atwara iki gihembo nyuma y’uko myugariro Ruben Dias yegukanye iki gihembo mu mezi 12 ashize.

Mohamed Salah na Heung-Min Son bari ku rutonde rw’abakinnyi umunani bahataniraga iki gihembo ndetse aba bombi bahanganiye inkweto ya zahabu Golden Bootihabwa uwatsinze ibitego byinshi,gusa uyu Salah wa Liverpool arusha igitego kimwe uyu munya Koreya y’Epfo wa Tottenham.

Abakinnyi bakina inyuma ku mpande Joao Cancelo na Trent Alexander-Arnold nabo bari bahagataniye iki gihembo na De Bruyne cyo kimwe na Jarrod Bowen, Bukayo Saka na James Ward-Prowse.

Hagati aho, umukinnyi wo hagati wa Manchester City, Phil Foden,w’imyaka 21 yatowe nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Foden wegukanye iki gihembo no muri 2020/21,yatsinze ibitego icyenda atanga na assists eshanu muri iyi kipe itozwa na Pep Guardiola.

Uyu yatsinze kandi Trent Alexander-Arnold na Bukayo Saka bari bahatanye cyane.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Basketball: Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda yasezerewe nabi kandi yakiriye...

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda mu mukino wa Basketball yasezerewe mu mikino yo...
4 July 2022 0

Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cyagombaga kuba mu mwaka utaha...

Igikombe cy’Africa cy’ibihugu cyagombaga kuba mu kwezi kwa Kamena umwaka...
3 July 2022 0

Abubakar Lawal wifuzwaga na benshi mu Rwanda yigiriye muri Vipers...

Rutahizamu w’umunya-Nigeria Abubakar Lawal uherutse gusoza amasezerano...
3 July 2022 0

Hamenyekanye amakipe 3 ashaka Cristiano Ronaldo muri iyi mpeshyi

Nyuma yo gusaba Ubuyobozi bwa Manchester United,Cristiano Ronaldo arifuzwa...
3 July 2022 0

Cristiano Ronaldo yasabye Manchester United kumurekura akigendera

Inkuru zikomeje gucicikana ko Cristiano Ronaldo yasabye ikipe ya Manchester...
2 July 2022 0

Basketball: U Rwanda rwatsinzwe na Sudan y’Epfo mu mukino warebwe na...

Ikipe ya Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda amanota 73 kuri 63 mu rugendo rwo...
1 July 2022 0