Kevin De Bruyne yahaye bagenzi 26 bakinana muri Manchester City, impano ya telefone yo mu bwoko bwa iPhone 14 Pro Max, mu rwego rwo kubashimira ko bafatanyije gutwara ibikombe bitatu mu mwaka ushize w’imikino.
Izi telefoni zifite agaciro k’ibihumbi bitanu by’amapawundi,De Bruyne yazishyikirije bagenzi be bakinana kubera ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho ubushize.
Kevin De Bruyne yakurikije Messi nawe uheruka gutanga izi telefoni zihenze mu gushimira bagenzi be batwaranye igikombe cy’isi.
Ikibabaje nuko Kevin De Bruyne agiye kumara igihe kinini adakina nyuma yo kubagwa ukuguru,kubera imvune yagiriye mu mukino Man City iheruka gukina na Burnley muri shampiyona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *