skol
fortebet

Kevin de Bruyne yahishuye inama yagiriye Riyad Mahrez watsinze igitego cyashyize mu bibazo PSG

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 29, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryakeye nibwo habaye umukino wa kabiri ubanza wa ½ cya UEFA Champions League aho PSG yatsindiwe ku kibuga cyayo na Manchester City ibitego 2-1 birimo icya Coup franc cyatsinzwe na Riyad Mahrez.

Uyu mupira wavuyemo igitego cya kabiri,wagombaga guterwa na Kevin de Bruyne ariko yaje kuwurekera Riyad Mahrez awunyuza mu rukuta rwa PSG werekeza mu nshundura.

Manchester City yagiye kuruhuka igice cya mbere yatsinzwe igitego 1-0 ariko yanarushwaga bikomeye ariko igice cya kabiri cyaje yariye karungu iza gutsinda uyu mukino ibifashijwemo na Kevin de Bruyne na Mahrez.

Kevin de Bruyne yafunguye amazamu ku munota wa 64 ku gitego cy’ubuntu yahawe na ba myugariro ba PSG ndetse n’umunyezamu Navas hanyuma nyuma y’iminota 7 gusa ihabwa coup franc yari inyuma gato y’urubuga rw’amahina nyuma y’ikosa Gana Gueye yakoreye Phil Foden.

Ubwo iyi coup Franc yari ibonetse,De Bruyne yayifashe ngo ayitere ariko Mahrez amusaba ko ariwe watera uwo mupira kuko yizeye kuwinjiza.

Ubwo De Bruyne yabazwaga icyo yaganiriye na Mahrez mbere y’iyi kipe yavuze ko yamubwiye ati “Niba wiyizeye,njye ndi iki ku buryo nakwangira?.Nizerera mu bakinnyi dukinana.”

De Bruyne yatowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino.Yakomeje abwira abanyamakuru ati “Twari tubizi ko hari igihe turaza kurushwa.Uba ugomba kwishyira mu mutwe ko ugomba kwiruka cyane.Twatangiye neza mu minota 10,bari bafite abakinnyi beza imbere.Uko twatsinzwe igitego biteye isoni.

….Twabonye imyanya mu gice cya kabiri tuyikoresha neza,Uko twazamuye imikinire ni byiza.Igitego cya kabiri ni cyiza kuri twe ariko tugomba kwibuka ko hari umukino wo kwishyura.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa