skol
fortebet

Kevin de Bruyne yatunguye benshi kubera amagambo yatangaje kuri Kylian Mbappe barakina uyu munsi

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

Mbere y’uko Ububiligi bucakirana n’Ubufaransa kabuhariwe Kevin de Bruyne yatangaje byinshi kuri Kylian Mbappe aho yamusingije karahava kubera ubuhanga uyu musore akomeje kugaragaza ku myaka ye 19 y’amavuko.

Sponsored Ad

De Bruyne yavuze ko yamenye Mbappe ubwo bahuriraga mu mikino ya UEFA Champions League mu mwaka ushize ariko yabonye ubuhanga butangaje afite ndetse yemeza ko ari buze guha Ububiligi akazi gakomeye.

Mbappe ateye ubwoba de Bruyne

Yagize ati “Yabaye icyamamare mu Bufaransa gusa namumenye duhura muri Champions League akinnye imikino 10 gusa.Ni umukinnyi utangaje kandi ashobora kuzaba umukinnyi mwiza ku isi mu myaka 15 iri imbere.Ni umukinnyi twiteze ko ari buze kutugora gusa turakora ibishoboka byose kugira ngo ntabashe gukina.”

De Bruyne yavuze ko we na bagenzi be bagomba gukora ibishoboka byose bagakora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ku nshuro yabo ya mbere ubwo barahura n’Ubufaransa uyu munsi saa mbili zuzuye mu mujyi wa St Petersburg.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa