skol
fortebet

Killaman yiyemeje gufasha Nyagahene umaze iminsi ataka inzara

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyagahene wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda mu gihe cyashize ,ubu akaba yivugira ko afite ubukene bukabije kuza n’ubwo kubona icyo kwambara bitamworohera,Killaman nawe umaze kumenyekana muri Sinama Nyarwanda yiyemeje kumufasha.

Sponsored Ad

mu cyumweru gishe nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amashusho atabariza Nyagahene mwakunze muri benshi nk’umukinnyi mwiza wa sinema Nyarwanda ko akennye bikabije kugera n’aho atakibasha kubona inkweto zo kwambara.

Uyu Abanyarwanda bamuzi muri filime ’Zirara Zishya’ na ’Haranira Kubaho’, .

Amashusho agaragaza Nyagahene ubwe yitabariza kuri video yafashwe n’umukunzi we umuzi nawe wari umubonye agatungurwa, yiyemeza kumubaza icyamubayeho? nawe adaciye kuruhande yemera ko byamwangiye kugera n’aho nta terefone ngendanwa agira yewe nta n’inkweto akigira kuburyo agenda yambaye ibirenge.asaba ko umugiraneza yamufasha

Nyuma yo kubona aya mashusho, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman na we umaze kwandika izina muri Sinema, yasabye ko bamuhuza na we akagira icyo akora mu buryo bwo kumufasha.

Ati "mumunshakire amateka ahinduke, ntibyagakwiye nk’umuntu twakunze, dufana."

Killaman kandi yagaragaje ko yifuza kugarura muri Sinema abakinnyi bakunzwe kera nka Mukarujanga, Nzovu, Nyirankende n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa