Umunyezamu wa AS Kigali FC, Kimenyi Yves, wagize imvune y’ukuguru ikomeye, yashimiye abari kumuba hafi mu burwayi bwe ndetse anatanga icyizere ko ari kumera neza.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2023, ni bwo Kimenyi Yves yashimiye abakunzi be bamugaragarije urukundo mu burwayi bwe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram.
Yagize ati “Ndashaka gufata uyu mwanya kugira ngo nshimire mbikuye ku mutima buri wese wampaye ubufasha mu minsi nari ndwaye, ndabashimiye cyane. Uruhare rwanyu n’umusanzu wanyu mu kumba hafi ni iby’agaciro kuri njye.”
“Ndabashimiye kunyongerera imbaraga by’umwihariko abanyoherereje ubutumwa. Sinakwibagirwa kandi Ibitaro by’Inkuru Nziza n’abaganga banjye bambaye hafi, Imana ibahe umugisha. Ikipe yanjye ya AS Kigali n’ubuyobozi bwayo na bo babaye hafi umuryango wanjye. Ubu ndi kumera neza ndetse ndagaruka vuba.”
Kimenyi yatangaje ibi nyuma y’uko we n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019, batanze integuza y’ubukwe bwabo igaragaza ko bazabukora ku wa 6 Mutarama 2024.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *