Kimenyi Yves wabaye umunyezamu ukomeye mu Rwanda yasezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga afite imyaka 34.
Mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Kimenyi yagaragaje ko imvune ikomeye yagize iri mu ntandaro yo gusezera kwe, anashima ibihe byiza yagize muri ruhago.
Yagize ati “Natangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu 2012, nagize imyaka ibiri mu Isonga FC, nagiye muri APR FC aho nagiriye imyaka itanu y’urwibutso n’intsinzi.”
“Nakomereje muri Rayon Sports nakiniye amezi atandatu gusa. Nakomereje muri Kiyovu aho nagiriye ibihe byiza cyane ndetse ndyoherwa n’umupira w’amaguru.”
Yakomeje agira ati “Nagiye muri AS Kigali ariko nyuma y’amezi abiri gusa nagize imvune ikomeye ya ‘tibia’ yanshyize kure y’umupira w’amaguru, nagerageje gukora ibishoboka byose ngo nsubire mu kibuga ariko byaranze kugeza n’ubu.”
“Nishimira ko nambaye umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, nkashimira abo twabanye mu muryango mugari wa ruhago.”
Kimenyi yagaragaje ko atagiye kure y’umupira w’amaguru kuko agiye gutangiza umushinga mushya wo gufasha abakinnyi birenze mu kibuga, wiswe ‘beyond 90’.
Kimenyi Yves yagize imvune ikomeye mu 2023, ubwo AS Kigali yakiniraga yari yasuye Musanze FC.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *