skol
fortebet

Kiptum wari umaze kwigarurira isi muri Marathon yaguye mu mpanuka ari kumwe n’umutoza we w’Umunyarwanda

Yanditswe: Monday 12, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakunzi ba Marato ku isi bari mu cyunamo nyuma y’inkuru mbi y’urupfu rutunguranye rw’umukinnyi wamamaye muri marato ku isi, Kelvin Kiptum n’umutoza we wo mu Rwanda Garvis Hakizimana,yamenyekanye kuri iki cyumweru nijoro.Aba bombi baguye mu mpanuka ikomeye yo mu muhanda.

Sponsored Ad

Nk’uko abapolisi babitangaza, impanuka ikomeye yo mu muhanda yabaye nijoro mu gace ka Kaptagat hafi y’umuhanda wa Elgeyo Marakwet-Ravine.

Kiptum yamenyekanye cyane mu isi y’imikino ngororamubiri, nyuma yo guca agahigo muri marato yabereye i Valencia mu 2022.

Uyu mukinyi w’imyaka 24 yakomeje kuzamuka muri 2023 ubwo yatsindaga Marato ya London akoze agahigo ko kuyiruka amasaha 2, umunota 01 n’amasegonda 25 muri Mata.

Hari mu Kwakira umwaka ushize, ubwo Kiptum yakoraga amateka mu bagabo, yo kwiruka Marato ya Chicago mu gihe kingana n’amasaha abiri n’amasegonda 35 gusa.Iki gihe yabaye umuntu wa mbere wirukanse Marathon mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri n’umunota umwe.

Yahise akuraho amasegonda 34 ku gahigo mugenzi we wo muri Kenya, Eliud Kipchoge yari afite.

Kiptum yari amaze kuba ikirango cya Marathon ku isi gusa ikibabaje yapfuye mu gihe yiteguraga gufungura umwaka we mushya w’imikino yiruka muri Marato ya Rotterdam yagombaga kuba ku ya 14 Mata uyu mwaka, agahita yinjira mu ikipe ya Kenya yitegura imikino Olempike ya Paris 2024.

Perezida w’imikino ngororamubiri ku isi, Sebastian Coe yanditse ku rubuga rwa twitter ati: "Twatunguwe kandi tubabajwe cyane no kubura Kelvin Kiptum n’umutoza we, Gervais Hakizimana.

Mu izina ry’imikino ngororamubiri ku isi yose twihanganishije bituvuye ku mutima imiryango yabo, inshuti, abo bakinanaga ndetse n’igihugu cya Kenya.

Umukinnyi udasanzwe, usize umurage udasanzwe, tuzamukumbura cyane."

Kuva mu 2018, Hakizimana yatangiye kujya atoza Kiptum ku buryo buhoraho ndetse birabahira, akora amateka muri Marathon nubwo agiye kare adatwaye umudari wa zahabu mu mikino Olempike cyane ko ari inzozi zikomeye ku bakinnyi biruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa