skol
fortebet

Kirehe FC iri mu marembera nyuma y’aho benshi mu bakinnyi bayo bitahiye kubera kubambura

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2017

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC bagera kuri 20 bamaze kwigira mu miryango yabo nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwanze kubishyura umwenda bubabereyemo nubwo abayobozi babihakana. Ku wa Gatandatu taliki ya 02 Kanama nibwo abakinnyi b’iyi kipe bagaragaye bafashe ibikapu byabo batashye iwabo nyuma yo kumara igihe basaba ubuyobozi bwabo kubishyura ariko bikarangira icyizere kiraje amasinde. Ubwo bamwe barimo gutaha batangarije ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru ko amafaranga barimo (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC bagera kuri 20 bamaze kwigira mu miryango yabo nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwanze kubishyura umwenda bubabereyemo nubwo abayobozi babihakana.

Ku wa Gatandatu taliki ya 02 Kanama nibwo abakinnyi b’iyi kipe bagaragaye bafashe ibikapu byabo batashye iwabo nyuma yo kumara igihe basaba ubuyobozi bwabo kubishyura ariko bikarangira icyizere kiraje amasinde.

Ubwo bamwe barimo gutaha batangarije ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru ko amafaranga barimo kwishyuzaharimo ibirarane by’amezi abiri ya nyuma ya shampiyona y’umwaka ushize, n’uduhimbazamusyi bemerewe mu gihe ikipe yitwaye neza.

Aba bakinnyi barashinja ubuyobozi bwa Kirehe FC ko bwabambuye amafaranga agera ku bihumbi 200 y’agahimbazamusyi bemereye buri mukinnyi mu gihe bari kuba batsinze umukino wa nyuma wa shampiyona batsinze Mukura igitego 1-0 ,cyane ko bari mu makipe amanuka.

Umwe mu bakinnyi baganiriye na Kigali Today dukesha iyi nkuru yagize ati “Twarihanganye none turananiwe, turatashye nibumva ko amafaranga yacu yabonetse bazadutumeho tugaruke mu myitozo, ariko mu gihe atabonetse ntituzagaruka”.

Undi agira ati “Batwambuye amafaranga y’amezi abiri na za Primes, ntitwakina tutariye niyo mpamvu twitahiye nibayabona bazayohereze kuri mobile money tugaruke mu kibuga”.

Nubwo abakinnyi batashye, ubuyobozi bwa Kirehe FC bwo buravuga ko abakinnyi basabye uruhushya rwo kujya kugura ibyangombwa bazakenera mu mikino ya shampiyona itaha kugira ngo bazabashe kwitwara neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa