skol
fortebet

Kirehe FC yabonye umutoza mushya

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Kirehe FC ku munsi w’ejo taliki ya 03 Kamana nibwo ikipe ya Kirehe yatangaje ko yamaze kumvikana n’umutoza w’Umurundi Ntakagero Omar uje asimbura Sogonya Hamis uzwi nka Kishi wari umaranye n’iyi kipe umwaka umwe.
Ntakagero Omar wari usanzwe ari umutoza w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’Uburundi.
Ntakagero Omar yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongererwa bitewe n’uko yitwaye aho yahawe inshingano zo gushakira iyi kipe abakinnyi beza (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Kirehe FC ku munsi w’ejo taliki ya 03 Kamana nibwo ikipe ya Kirehe yatangaje ko yamaze kumvikana n’umutoza w’Umurundi Ntakagero Omar uje asimbura Sogonya Hamis uzwi nka Kishi wari umaranye n’iyi kipe umwaka umwe.

Ntakagero Omar wari usanzwe ari umutoza w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’Uburundi.

Ntakagero Omar yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongererwa bitewe n’uko yitwaye aho yahawe inshingano zo gushakira iyi kipe abakinnyi beza bazayifasha kwitwara neza kurusha umwaka ushize aho iyi kipe yarangije ku mwanya wa 11 n’amanota 32.

Uyu mutoza abaye Umurundi wa 7 utoje mu Rwanda nyuma ya Masudi Djuma wahoze atoza Rayon Sports , Okoko Godfroid (Gicumbi FC), Jimmy Ndizeye (Espoir), Pablo Nduwimana (Amagaju FC), Haringingo Francis Christian (Mukura Victory Sports) na Kanyankore Gilbert Yaoundé (Bugesera FC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa