skol
fortebet

Kiyovu Sport ishimangiye inyota ifitiye igikombe, Juvénal yishongora kuri APR FC

Yanditswe: Sunday 07, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yageneye ubutumwa APR FC mbere yo guhurira nayo muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, anashimangira ko yifuza guhurira na Rayon Sports ku mukino wa nyuma akongera kuyihanangiriza.

Sponsored Ad

Mvukiyehe Juvénal yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Gicurasi 2023, nyuma y’intsinzi y’igitego 1-0 ikipe ye ya Kiyovu Sports yakuye kuri Musanze FC.

Kiyovu Sports yabonye amanota atatu ku mukino yari yatezwe wa Musanze FC, iyobora urutonde nta nkomyi kuko irusha amanota atatu APR FC iyikurikiye.

Ni umukino washyushye mbere yo kuba, kubera ibyari byavuzwe mu mitegurire yawo. Nubwo benshi batari bazi neza ko amanota yaboneka ariko bigoranye Urucaca rwikuye kuri Stade Ubworoherane ku gitego 1-0 cyabonetse ku munota wa mbere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yagarutse ku myiteguro y’umukino yabagejeje ku ntsinzi ikomeye cyane ndetse anashimira abafana.

Yanavuze ku mitegurire y’imikino ikurikira harimo iy’Igikombe cy’Amahoro na Shampiyona y’u Rwanda, agenera ubutumwa amakipe azahura na Kiyovu Sports.

Ati "Ndashaka gutangariza APR FC. Nta kintu izakuramo, natsinzwe na yo itandusha [muri Shampiyona Ikipe y’Ingabo yatsinze iy’Urucaca 3-2 kuri Stade Muhanga], itangire isezere ibikombe byose kuko muri ½ cy’Amahoro izagarukira hariya."

APR FC izakira Kiyovu Sports ku wa Gatatu, tariki ya 10 Gicurasi, ku mukino ubanza wa ½ w’Igikombe cy’Amahoro uzabera kuri Stade ya Bugesera. Uwo kwishyura uzakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 14 Gicurasi 2023.

Mvukiyehe yakomeje agaragaza ko nasezerera APR FC yifuza guhura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Ati "Reka na Rayon Sports nyigenere ubutumwa. Nyagasani nsenga, ndifuza ko yazampuza na yo ku Gikombe cy’Amahoro ku mukino wa nyuma. Ni yo basaba ko dukina imyaka itanu, mpari hariya, ntabwo yakoramo."

Kiyovu Sports isigaje imikino ibiri muri Shampiyona, izakina na Sunrise, i Nyagatare, mu gihe umukino wa nyuma izakina na Rutsiro FC i Kigali. Irasabwa kuyibonamo amanota ane kugira ngo yizere kwegukana Igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka 30 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa