skol
fortebet

Kiyovu Sport nyuma yo gutakaza mu gikombe cy’amahoro no mu cya champiyona ngo ntiyizere

Yanditswe: Tuesday 16, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Sunrise FC, Babuwa Samson, yahaye ikaze mugenzi we ukina muri Kiyovu Sports, Serumogo Ally kuri Stade ya Nyagatare yiswe Golgota, amwibutsa ko hazaba hari ubushyuhe bwinshi.

Sponsored Ad

Ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, hateganyijwe imikino y’umunsi wa 29 wa shampiyoya y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru.

Umwe mu mikino ifite igisobanuro, ni uzahuza Sunrise FC na Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.

Rutahizamu wa Sunrise FC w’umunya-Nigeria, Samson Babuwa wanakiniye Kiyovu umwaka umwe, abicishije ku muyoboro wa WhatsApp [Status], yateguje Serumogo Ally bakinanye ko iyi Stade izabashyuhana bikomeye.

Ati “Ikaze kuri Golgota… Uzumva ubushyuhe ku Cyumweru… Nta byendagusetsa muvandimwe.”

Aya magambo y’uyu rutahizamu, yajyanye n’ifoto ari kumwe na Serumogo bagikinana muri Sunrise FC mbere y’uko ahava.

Iyi kipe y’i Nyagatare yatangiye umwiherero utegura uyu mukino, ndetse umutoza mukuru wa yo, Seninga Innocent umaze igihe yaravunitse, yahaye ikaze Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Limited.

Babuwa yakiniye Kiyovu Sports mu 2020-2021 ubwo yari avuye muri iyi kipe y’i Nyagatare yagiriyemo ibihe byiza ariko yagera i Kigali ntahirwe bikaba byararangiye yisubiriye aho yita mu rugo, cyane ko yahanahashatse Umunyarwandakazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa