Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Association bwafashe umwanzuro wo gukura Kiyovu Sport FC mu biganza bya Company yari iyobowe na Bwana Juvenal Mvukiyehe, kuko basanga yarananiwe gutunga iyi kipe nkuko yabyiyemeje.
Ubu ibaye isubiye muri Association mu gihe hategerejwe umwanzuro w’Inteko Rusange nkuko iyi kipe yabyemeje.
Abagize komite nyobozi ya Kiyovu Sports Association bemeje ko Kiyovu Sports Ltd ya Mvukiyehe Juvenal yakoze amakosa byavuyemo ibihano bya FIFA by’arenga miliyoni 80 FRW ndetse ubu hari ibirarane by’imishahara by’abakinnyi.
Umuryango wa Kiyovu Sports uhisemo kwisubiranira imicungire y’ ikipe yabonyuma y’ibivugwa ko abakinnyi bahagaritse imyitozo kubera kudahembwa.
Kiyovu Sports Association yayoborwaga na Ndolimana Francois Regis uzwi nka General,wegukanye iyi kipe asezereye Juvenal wari uyoboye Company byavuzwe kenshi ko batumvikana.
Nyuma y’umunsi wa kane wa shampiyona, Kiyovu Sports ya 8 ifite iminota 5/12.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *