Ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko irambiwe kurenganywa n’abasifuzi ndetse ko umusifuzi wayisifuriye ku mukino iheruka kunganya na Gasogi United igitego 1-1 yatanze penaliti itari yo n’ibindi.
Kiyovu Sports yabwiye FERWAFA ngo ’tubandikiye n’akababaro kenshi gaturutse ku karengane turi gukorerwa n’abasifuzi mu mikino tumaze gukina muri uyu mwaka w’imikino 2023/2024.
Kiyovu Sports yavuze ko mu mukino wabahuje na Muhazi United,umusifuzi wo ku ruhande yabimye nkana penaliti igaragara ahubwo ngo asifura ikosa batasobanukiwe.
Iyi kipe ikomeza ivuga ko bamenye ko yahagaritswe nyuma ariko ko ntacyo bibamariye kuko bo batakaje amanota atatu kandi gutegura ikipe bivuna.
Kiyovu Sports yakomeje iti "Twongeye nanone gushengurwa n’umusifuzi wo hagati wadusifuriye umukino Gasogi United yatwakiriyemo kuwa gatanu ushize tariki 15 Nzeri 2023.Uwo musifuzi we wagira ngo yari gatumwa kuko si ubwa mbere adusifuriye nabi kandi akabikora nkana!."
Iyi kipe yavuze ko mu mashusho bafite,penaliti yatanzwe n’umusifuzi Murindangabo Moise igatsindwa na Malipangu itari yo kuko ngo yabikoze nkana kugira ngo Gasogi yishyure igitego.
Kiyovu ivuga ko uyu musifuzi yabimye penaliti igaragara yakorewe kuri Mugunga Yves ndetse yongeraho ko hari n’ibindi yagiye akora byo kubaca intege mu mukino nko kubima avantages babonaga.
Kiyovu Sports yavuze ko abasifuzi batumye itakaza amanota 4 bakagombye kuba barabonye.
Kiyovu Sports yasabye ko yahabwa ubutabera kuko ngo ruhago ari umukino ukora ku mitima y’abantu iyo habaye ibikorwa yise ibyo kwiba.
Yavuze ko ibi bishobora guteza imvururu ku kibuga cyangwa se bikangiza isura y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yasoje ivuga ko yifuza ko ibyabaye byacika kuko ngo nta kipe bakwifuriza guhura n’ibyo bahuye nabyo.
Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports,Ndorimana Jean Francois Regis niwe wanditse iyi baruwa ndetse nyuma y’umukino wa Gasogi yabwiye abanyamakuru ko umusifuzi Munyurangabo yabibye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *