Kiyovu Sports ishobora gukinisha ikipe y’abato kubera ubukene
Yanditswe: Thursday 07, Mar 2024

Ikipe ya Kiyovu Sports ishobora kujya gukina na Etoile de L’Est yitwaje abakinnyi bakiri bato nyuma yo kunanirwa guhemba ikipe nkuru ndetse bakaba nta myitozo bakoze.
Kiyovu Sports imaze amezi 5 idahemba, abakinnyi bavuga ko batazajya gukina batarahabwa imishahara ikipe ibabereyemo.
Amakuru avuga ko abakinnyi ba SC Kiyovu Sports banze kwerekeza I Ngoma gukina cyane ko kuva kuwa mbere nta myitozo barakora.
Kiyovu ibonye ko aba bakuru banze gukora akazi,yatangiye gutegura abakiri bato bayo ngo abe aribo bazakina na Etoile de l’Est.
Mu mukino ubanza Kiyovu Sports yari yanyagiye iyi Etoile ibitego 6-1 mu mukino wabereye i Kigali.
Etoile de l’Est iri mu makipe ashaka kutamanuka ishobora kubyungukiramo mu gihe Kiyovu Sports yaba ikinishije ikipe ya Kabiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *