skol

Kiyovu Sports ishobora kudakomeza shampiyona kubera ubukene bukabije

Yanditswe: Sunday 31, Dec 2023

featured-image

Perezida w’Abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemed yatangaje ko niba nta gikozwe, iyi kipe izagorwa no gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro Urubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 30 Ukuboza 2023.

Ubwo yari ahawe ijambo, yavuze ko aje guhuruza kuko ubuzima Kiyovu Sports irimo atigeze abubonaho mbere.

Yagize ati “Ntabwo nababeshya uyu munsi naje guhuruza. Niba nta gikozwe gukina imikino yo kwishyura (shampiyona) bishobora kuzagorana kuko ndi kubona ubukene tutigeze kugira mu mateka ya Kiyovu Sports.”

Yakomeje avuga ko abafana n’abakunzi b’iyi kipe bagerageje kwegeranya ubushobozi ariko ubu bigoye cyane.

Ati “Abafana twakomeje guhanyanyaza ariko burya ntibazakubeshye nta mufana wapfa kubona miliyoni 27 Frw z’imishahara.”

Hemed yunze mu ry’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butahwemye kugaragaza ko ibihano n’amande baciwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA aribyo bikomeje guteza ubukene bukabije iyi kipe y’i Nyamirambo.

Ati “ Ubukene bwatewe ni uko amafaranga twari dufite twayishyuye Shaiboub Ali na John Mano kandi twari kuyahembamo nk’amezi abiri cyangwa atatu. Abanyarwanda babivuze neza ko ushaka gukira indwara ayirata, rero njye ndemeza ko ibihe turimo atari byiza.”

Andi makipe yatangiye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki 12 Mutarama 2023, ariko kugeza ubu Kiyovu Sports yo ntabwo iratangira cyane ko abakinnyi bayo bafitiwe imyenda y’imishahara y’amezi abiri.

Urucaca ruzasubukura shampiyona rusura Muhazi United FC tariki 14 Mutarama 2024 saa 15:00 kuri Stade ya Ngoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa