skol
fortebet

Kiyovu Sports niyo ihawe amahirwe yo kuzakina icyiciro cya mbere umwaka utaha

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2017

Sponsored Ad

Uyu munsi taliki ya 03 Kanama 2017 nibwo inkuru ibaye Kimomo mu bakunzi b’umupira w’amaguru ko Kiyovu Sports yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri itakimanutse nyuma y’aho Isonga FC yari yabonye itike yo kuzamuka ivuze ko itazakina icyiciro cya mbere.
Ku munsi w’ejo ikipe ya Muhanga FC yandikiye FERWAFA ibasaba gukurikiza amategeko bakayireka ikazamuka cyane ko Isonga FC yari yayisezereye yavuze ko itazitabira gusa umwanzuro uvuye mu nama yari itegerejwe uyu munsi ni uko ikipe ya Kiyovu Sports (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi taliki ya 03 Kanama 2017 nibwo inkuru ibaye Kimomo mu bakunzi b’umupira w’amaguru ko Kiyovu Sports yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri itakimanutse nyuma y’aho Isonga FC yari yabonye itike yo kuzamuka ivuze ko itazakina icyiciro cya mbere.

Ku munsi w’ejo ikipe ya Muhanga FC yandikiye FERWAFA ibasaba gukurikiza amategeko bakayireka ikazamuka cyane ko Isonga FC yari yayisezereye yavuze ko itazitabira gusa umwanzuro uvuye mu nama yari itegerejwe uyu munsi ni uko ikipe ya Kiyovu Sports ariyo izakina icyiciro cya mbere nubwo yari yamanutse mu mwaka w’imikino ushize.

Ikibazo cy’ugomba kuzamuka hagati y’aya makipe yombi, cyari kimaze iminsi giteza impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru cyane ko hagaragaye guhindura amategeko kwa hato na hato kwa FERWAFA byatumye abantu bagwa mu rujijo.

Mu kiganiro umuvugizi wa FERWAFA Rubona Prosper yagiranye na TV 10 yatangaje ko buri mwaka FERWAFA ishyiraho amategeko agenga amarushanwa bityo uyu mwaka bashyizeho ko ikipe isezeye yarakinnye umukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri isimburwa n’iyabanjirije iya nyuma mu cyiciro cya mbere naho mu gihe ikipe isezeye yaramaze kuzamuka ariko itarakinnye umukino wa nyuma isimburwa n’iyo yasezereye muri ½ ibintu byazamuye impaka mu bantu.

Mu rwandiko ubuyobozi bwa Muhanga bwandikiye FERWAFA ku munsi w’ejo bwabibukije ingingo ya 10 mu gika cya 4, ivuga ko igihe ikipe itsindiye kuzamuka mu cyiciro cya 1 yujuje ibisabwa n’akanama nshingwabikorwa, idashobora kwanga kuzamuka,ndetse ko iramutse ibyanze ihanishwa kumara imyaka 2 idashobora kuzamuka kabone nubwo yabona itike hanyuma hakazamuka iyo yasezereye.

Hari hategerejwe umwanzuro w’aka kanama ka FERWAFA kuri uyu munsi taliki ya 03 Kanama, none kanzuye ko ikipe ya Kiyovu Sports ariyo igomba kuguma mu cyiciro cya mbere.Dutegereje ibikurikira tukazabibagezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa