skol
fortebet

Kiyovu Sports yabonye amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 01 Kanama nibwo ikipe y’isonga FC yagejeje ibaruwa ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA iyimenyesha ko itazitabira icyiciro cya mbere ni ubwo yari yashoboye kuzamuka aho byahaye amahirwe menshi ikipe ya Kiyovu Sports amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere.
Mu kiganiro umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Rubona Prosper yagiranye na TV 10 kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Kanama yemeje ko Isonga FC yamaze kubagezaho ibaruwa (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 01 Kanama nibwo ikipe y’isonga FC yagejeje ibaruwa ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA iyimenyesha ko itazitabira icyiciro cya mbere ni ubwo yari yashoboye kuzamuka aho byahaye amahirwe menshi ikipe ya Kiyovu Sports amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere.

Mu kiganiro umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Rubona Prosper yagiranye na TV 10 kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Kanama yemeje ko Isonga FC yamaze kubagezaho ibaruwa ibamenyesha ko batazakina icyiciro cya kabiri ndetse yemeza ko biteguye gufata umwanzuro w’ikizakurikiraho mu nama bagomba guhuriramo nk’ubuyobozi.

Yagize ati " Ibaruwa y’Isonga FC yamaze kutugeraho yemeza ko iyi kipe itakibashije gukina icyiciro cya mbere nk’uko yari yabitsindiye umwaka w’imikino ushize wa 2016/17.Kuri uyu wa kane nibwo inama ya komite nshingwabikorwa ya FERWAFA izaterana, ubwo hazafatwa umwanzuro nyuma yo gusuzuma ibaruwa y’Isonga hamenyekane igikurikiraho."

Umuyobozi w’ikipe y’Isonga Muramira Gregoire yatangarije TV10 dukesha iyi nkuru ko batanze ibaruwa isezera mu cyiciro cya mbere kubera ko gahunda yabo ijyanye no kurera no kuzamura abakiri bato Atari ugukina bagamije guhangana.

Yagize ati" Isonga twe turi irerero cyangwa reka mvuge ko turi sihuli ryigisha umupira abakinnyi bakiri bato. Kubera tumaze iminsi duhangana, uyu mwaka tukazamuka ejo tukamanuka hari abibeshya ko turi abahanganira ibikombe nka APR FC, Rayon Sports n’izindi kandi siko bimeze. Abana turabashaka bamara kugira urwego bageraho tukabarekura tugashaka abandi. Kugeza ubu mpamya ko mumaze kubona umusaruro w’Isonga yaba mu makipe y’igihugu no mu cyiciro cya mbere, akaba ariyo mpanvu twanafashe iki cyemezo."

Nkuko amategeko ya FERWAFA abivuga Isonga igomba kumara imyaka 2 itemerewe kuzamuka mu cyiciro cya mbere kabone nubwo yabona itike kubera ko yikuye mu irushanwa.

Kwivana mu cyiciro cya mbere ku Isonga biraha amahirwe Kiyovu Sports yo kukigumamo nubwo yamanutse.Nubwo bitaremezwa neza gusa ibigaragara nuko iyi kipe y’i Nyamirambo yamaze kwemererwa dukurikije imyiteguro iri gukora n’umutoza Casa Mbungo bazanye nta kabuza umwaka utaha bazaba bahatana muri iki cyiciro.Ikindi kandi mu mategeko mashya agenga ibyo kuzamuka avuga ko iyo ikipe isezeye mu cyiciro cya kabiri idakinnye umukino wa nyuma isimburwa niyo yari yatsinze muri 1/2 naho iyo isezeye yarakinnye umukino wa nyuma isimburwa n’ibanziriza iyabaye iya nyuma mu cyiciro cya mbere biha amahirwe ijana ku ijana Kiyovu Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa