skol
fortebet

Kiyovu Sports yabonye ubuyobozi bushya bwiganjemo abayibaga hafi

Yanditswe: Monday 27, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nkurunziza David niwe watorewe kuyobora Kiyovu Sports imyaka 3 iri imbere mu nama y’inteko rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru,tariki ya 26 Gicurasi 2024.

Sponsored Ad

Asimbuye Ndolimana Jean Francois Regis "General" weguye ayisigira Mbonyumuvunyi Abdul Karim.

Uyu mugabo wari umaze igihe kinini aba hafi Kiyovu Sports mu bikorwa bitandukanye birimo n’ahakenewe ubushobozi bw’amafaranga, wanayifashije kuba ubu ifite ibiro ikoreramo,yari ahanganye n’uwitwa Hakizimana Ally.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere wa hatowe Karangwa Joseph wari usanzwe ayobora inama y’ubutegetsi mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Mbarushimana Ally bivugwa ko nawe afite ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga ndetse akaba anafasha ikipe.

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports yakomeje kuba Karangwa Jeannine, umunyamategeko akomeza kuba Maitre Mugabe Fidéle naho umucungamutungo akomeza kuba Makuta Robert.

Mbere yo gutora ubuyobozi bushya, abanyamuryango basabye abariho kubanza kwegura byatumye abarimo Karim begura

Kugeza ubu Kiyovu Sports ifitiye abakinnyi umwenda wa miliyoni 54 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa