skol
fortebet

Kiyovu Sports yabonye umufatanyabikorwa ukomeye uzayifasha mu gutegura imikino

Yanditswe: Sunday 10, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na “2000 Hotel” izajya icumbikira iyi kipe mu bihe bitandukanye.
Mbere y’itangira rya Shampiyona ya 2021-2022, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Mvukiyehe Juvénal, bukomeje kwegera abafatanyabikorwa bazunganira iyi kipe mu bijyanye n’amikoro.
Ubu bamaza gusinya amasezerano y’ubufatanye na 2000 Hotel y’inyenyeri eshatu iherereye mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
Ubu bufatanye bwashyizweho umukono ku wa Gatanu (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na “2000 Hotel” izajya icumbikira iyi kipe mu bihe bitandukanye.

Mbere y’itangira rya Shampiyona ya 2021-2022, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Mvukiyehe Juvénal, bukomeje kwegera abafatanyabikorwa bazunganira iyi kipe mu bijyanye n’amikoro.

Ubu bamaza gusinya amasezerano y’ubufatanye na 2000 Hotel y’inyenyeri eshatu iherereye mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Ubu bufatanye bwashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021. Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na bamwe mu banyamuryango b’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

Kiyovu Sports n’ubuyobozi bw’iyi hoteli, byagiranye amasezerano azamara umwaka umwe ariko ushobora kwiyongera bitewe n’imikoranire.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko 2000 Hotel izajya icumbikira abakinnyi b’iyi kipe 20 iminsi ibiri mbere y’umukino izajya iba igiye gukina.

Abakinnyi bazajya baba bemerewe gukoresha Gym ya hoteli mu gihe umutoza ari yo myitozo yateganyije kandi uwo munsi abakinnyi bagahabwa ifunguro kugeza igihe bahaviriye.

Kiyovu Sports izamenyekanisha 2000 Hotel mu nzira zose zishoboka uhereye ku mbuga nkoranyambaga za yo no ku bibuga.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa