skol

Kiyovu Sports yahagaritse Mugunga wayishyuzaga amafaranga imurimo

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2023

featured-image

Kiyovu Sports yandikiye Mugunga Yves imumenyesha ko ahagaritswe mu bikorwa byose bya Kiyovu SC mu gihe kitazwi.

Nyuma y’ibaruwa rutahizamu Mugunga yandikiye Kiyovu Sports ayimenyesha ko impamvu atitabiraga imyitozo ari uko yari arwaye,yasubijwe abwirwa ko ahagaritswe mu bikorwa byose bya Kiyovu SC mu gihe kitazwi.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukuboza 2023, Kiyovu Sports yandikiye uyu rutahizamu imuhagarika mu kazi nyuma y’ibisobanuro bye bitanyuze ubuyobozi bw’Urucaca.

Iyi baruwa iragira iti "Bwana Mugunga, nyuma yo kubona ibaruwa yawe yo ku wa 19/12/2023 isubiza iyo wari wandikiwe na Kiyovu Sports igusaba kugaragaza impamvu utitabiriye imyitozo nk’abandi, twagira ngo tugire ibyo tukwibutsa bigenderwaho muri Kiyovu Sports."

"Kugira ngo hemezwe ko umukinnyi arwaye bikorerwa raporo na muganga w’ikipe na we agendeye ku mpapuro za muganga wamugaragarije, iyo wivurije mu ivuriro ritari irye kuko na we afite ivuriro. Kuba utarahembwa ntabwo bisobanuye gusiba imyitozo nta ruhushya kuko ntabwo ari wowe wenyine wari utarahembwa icyo gihe. Iyo sheki uvuga wahawe wayigaragariza ubuyobozi bw’Ikipe kuko itari mu mazina ya Kiyovu Sports na bwo bukayifatira umwanzuro."

Iyi kipe yakomeje ivuga ko "Kuba uvuga ko icyifuzo cyawe ari ugusesa amasezerano ni uburenganzira bwawe ariko bifite inzira bicamo kuko bisaba ko impande zombi zibiganiraho zikagira icyo zemeranywaho."

"Nyuma yo gusuzuma ibyo wasubije, biragaragara ko impamvu watanze zatumye usiba imyitozo icyumweru kirenga nta ruhushya nta shingiro zifite, turakumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu bikorwa byose by’Ikipe ya Kiyovu Sports kugeza igihe uzahabwa andi mabwiriza, ibindi bisobanuro birambuye ku bikureba uzagenda ubimenyeshwa."

Tariki 12 Ukuboza ni bwo Kiyovu Sports yandikiye Mugunga Yves ibaruwa imusaba ibisobanuro nyuma y’iminsi ine atitabira imyitozo kandi nta ruhushya abifitiye.

Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Ukuboza,nibwo uyu yabasubije ko yari arwaye ndetse ko bamuhaye sheki itari izigamiye bigatuma abura uko yivuza bikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa