skol
fortebet

Kiyovu Sports yakuriweho ibihano na FIFA

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Thursday 08, Aug 2024

Kiyovu Sports yakuriweho ibihano na FIFA

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwishyuye ibisabwa ibindi
Bigabwa umurongo ,Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yandikiye Kiyovu Sports ko ibihano yari yarafatiwe byo kutandikisha abakinnyi kubera kutishyura aboyirukanye binyuranyije n’amategeko byakuweho

Umwaka w’imikino ushize warangiye Kiyovu Sports yishyuzwa amafaranga menshi biturutse ku bakinnyi yatandukanye na bo binyuranyije n’amategeko,byayiviriyemo gufatirwa ibihano birimo no kutandikisha abakinnyi bashya.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe ya Kiyovu Sports Karangwa Jeannine, yemejeko bamaze gukurirwa ibi bihano yongeraho kandi ko nubwo bamaze gukurirwaho ibihano, bagomba kubahiriza amasezerano bagiranye n’abakinnyi batararangiza kwishyura.
Ati “Byarangiye ariko bitavuze ko tutazagenda twishyura uko twumvikanye na bo. Byakemutse, ibindi bisigaye ni abakinnyi tuzagenda twishyura uko amasezerano ameze.”
Kugira ngo ibashe kwandikisha bamwe mu bakinnyi bashya, Kiyovu Sports yumvikanye na bamwe mu bo ifitiye ideni ko yajya ibishyura mu byiciro.
Iyi kipe izatangira Shampiyona yakira AS Kigali ku wa 16 Kanama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa