Kiyovu Sports yambuye ubunyamuryango by’agateganyo Juvenal kubera ibyaha bitatu ashinjwa
Yanditswe: Monday 03, Jun 2024

Mvukiyeje Juvénal wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports yambuwe ubunyamuryango bwayo by’agateganyo ashinjwa kutubahiriza amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere yayo.
Mu ibaruwa Umuyobozi Mushya wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yandikiye Mvukiyehe, yavuze ko mu makosa ashinjwa harimo; Gushora ikipe mu manza z’umurengera, gucamo ibice abanyamuryango no kwangiza umutungo wayo.
Ibi kandi bibaye nyuma y’aho tariki 26 Gicurasi 2024 Mvukiyehe yangiwe kwinjira mu Nteko Rusange y’iyi kipe.
Ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Kiyovu, Perezida Nkurunziza yatangaje ko yifuza kwiyunga na Mvukiyehe ariko nawe akazagaragaza ubushake ariko byarangiye amuhagaritse.
Mu myaka itatu Mvukiyehe yayoboye Kiyovu Sports yagaragaje imbaraga zikomeye mu kubaka ikipe ndetse ihatanira Igikombe cya Shampiyona mu myaka ibiri ariko bikarangira kiyiciye mu myanya y’intoki ku munsi wa nyuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *