skol
fortebet

Kiyovu Sports yananiwe Muhazi United mu gihe Police FC yatanze ubutumwa muri Shampiyona

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 20, Aug 2023

Kiyovu Sports yananiwe Muhazi United mu gihe Police FC yatanze ubutumwa muri Shampiyona

Sponsored Ad

skol

Shampiyona y’u Rwanda yakomeje hakinwa imikino w’Umunsi wa Mbere yayo aho amakipe arimo Rayon Sports,Police FC na Musanze FC zatsinze imikino yazo mu gihe Kiyovu Sports yatangiye itenguha abakunzi bayo.

Kuri iki cyumweru,tariki 20 Kanama 2023,ikipe ya Police FC yatsinze Sunrise FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Mugisha Didier na Bigirimana Abeddy.

Mashami Vincent utoza Police FC ntiyagaragaye kuri uyu mukino ufungura Shampiyona ikipe ye yakiriyemo Sunrise FC, nyuma y’uko umugore we akoze impanuka ku wa Gatandatu yatumye azabagwa ikirenge cy’iburyo.

Ikipe yatojwe n’Umutoza wungirije Bisengimana Justin.

Nubwo yaguze cyane,Kiyovu Sports ku matara yananiwe Muhazi United banganya 0-0.

Iyi kipe y’urucaca yatangiye shampiyona ifite abasimbura 3 n’umuzamu wa 4 ndetse ntabwo birasobanuka aho abandi bagiye.

Uko imikino yagenze:

Police FC 2-0 Sunrise
Amagaju 1-1 MUKURA VS
Etoile de l’Est 1-4 Musanze FC
KIYOVU Sports 0-0 Muhazi United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa