skol
fortebet

Kiyovu Sports yanyagiye Gicumbi FC inganya amanota na APR FC ya mbere

Yanditswe: Sunday 27, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiye Gicumbi FC ibitego 6-0, ihita inganya amanota na APR FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo gusa batandukanyijwe n’ibitego.
Muri uyu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyon y’u Rwanda , Kiyovu Sports yari yakiriye Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali.
Kiyovu Sports yakinnye uyu mukino idafite umutoza wayo Haringingo Francis Christian nyuma yo kubona ikarita itukura mu mukino uheruka,yagaragaje ko iri ku rwego rwo hejuru inyagira iyi kipe yo mu Majyaruguru.
Ibitego bya (...)

Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Emmanuel Okwi watsinze 2, Mugenzi Bienvenue atsinda 3 na Bigirimana Abedie.

Ku ruhande yatsinze Etincelles ibitego 3-0 Etoile De L’Est byatsinzwe na Isaie Songa na Kipasa.

Nyuma yo kunyagirwa kwa Gicumbi FC,Umufaransa uyitoza Ghslain Bienvenue Tchiamas wigeze kwegura batsinzwe na Etincelles aza kwisubiraho yongeye kwegura.

Urutonde rwa shampiyona by’agateganyo[Amanota n’ibitego barushanwa:

1. APR FC 41 Pts (+16)
2. KIYOVU Sports 41 Pts (+14)
3. MUKURA 33 Pts (+8)
4. RAYON SPORTS 33 Pts (+4)
5. AS Kigali 31 Pts
6. Musanze 31 Pts
7. Police FC 29 Pts
8. ESPOIR FC 23 Pts
9. Gasogi 22 Pts
10. Marines 22 Pts
11. RUTSIRO 20 Pts
12. Bugesera 19 Pts
13. Etincelles 18 Pts
14. Etoile 17 Pts
15. Gorilla 14 Pts (-8)
16. Gicumbi FC 14 Pts (-17)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa