skol
fortebet

Kiyovu Sports yasabye imbabazi abakunzi bayo yakojeje isoni

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 04, Sep 2023

Kiyovu Sports yasabye imbabazi abakunzi bayo yakojeje isoni

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera ku wa 2 Nzeri 2023.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahisemo gusaba imbabazi kubera uku gutsindwa kwashenguye umutima abafana b’iyi kipe.

Mu butumwa Kiyovu Sports yashyize hanze yagize iti "Turasaba imbabazi abafana n’abakunzi ba Kiyovu Sports.N’umusaruro ugoye kuwakira ariko twakizeza abafana ko tuzagaruka dufite imbaraga zizahaza ibyishimo byabo."

Bugesera FC yari mu rugo,yafunguye amazamu ku munota wa 22 ibifashijwemo na Ani Elijah,nyuma yo guhagarara nabi kwa ba myugariro ba Kiyovu Sports.

Amahirwe ya Coup-franc yabonywe na Bugesera FC yavuyemo igitego cyiza cyatsinzwe na Vincent Adams ku munota wa 58.

Ndizeye Eric wa Kiyovu, yitsinze igitego cya gatatu ku mupira wahinduwe neza na Niyomukiza Faustin ku munota wa 68.

Igitego cya 4 cya Bugesera FC cyagiyemo mu mpera z’umukino ku munota wa 84, kivuye ku mupira wahinduwe na Gakwaya Léonard ufatwa na Dushimimana Olivier wagiye mu kibuga asimbuye Vincent Adams awukoraho ujya mu izamu.

Uku ni na ko umukino warangiye Kiyovu Sports inyagiwe ibitego 4-0, bituma ijya ku mwanya wa karindwi n’amanota ane, Bugesera FC yabonye intsinzi ya mbere muri uyu mwaka irayikurikira n’amanota atatu.

Umukino ukurikira Kiyovu Sports izahura na Gasogi United mu gihe Bugesera FC izakina na Sunrise FC.

Nyuma y’umukino amagambo yabaye menshi bituma bamwe bemeza ko iyi Kiyovu yagurishije uyu mukino kuko urwego iriho biragoye kumva ukuntu yatsinzwe na Bugesera yatangiye nabi biriya bitego byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa