skol
fortebet

Kiyovu Sports yashegeshe mukeba wayo Rayon Sports ishimangira umwanya wa mbere

Yanditswe: Saturday 19, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kwerekana ko ishaka guhagarika imyaka 29 imaze idatwara shampiyona y’u Rwanda aho yatsinze mukeba wayo ukomeye Rayon Sports ibitego 2-0 biyifasha kwicara yemye ku mwanya wa mbere muri shampiyona.
Muri uyu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo,Kiyovu Sports yongeye gusubira uyu mukeba wayo barambanye Rayon Sports iyitsinda iyirusha ibitego 2-0.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye umukino iri hejuru cyane ariko iza kurangara (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kwerekana ko ishaka guhagarika imyaka 29 imaze idatwara shampiyona y’u Rwanda aho yatsinze mukeba wayo ukomeye Rayon Sports ibitego 2-0 biyifasha kwicara yemye ku mwanya wa mbere muri shampiyona.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo,Kiyovu Sports yongeye gusubira uyu mukeba wayo barambanye Rayon Sports iyitsinda iyirusha ibitego 2-0.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye umukino iri hejuru cyane ariko iza kurangara gato ku munota wa 11 Musa Essenu ahabwa umupira mwiza asigarana n’umunyezamu Kimenyi Yves ariko amuroba nabi uca hejuru.

Ku munota wa 15,ba rutahizamu ba Kiyovu Sports basatiriye izamu,Mugenzi Bienvenue ateye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Ku munota wa 17 w’umukino,Mugenzi Bienvenue yateye ishoti rikomeye ari kure,umupira uragenda ugonga igiti cy’izamu uvamo habura mugenzi we uri hafi ngo asongemo.

Ku munota wa 22,Kwizera Pierrot yagerageje ishoti rikomeye kure ariko umupira uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 28 w’umukino,Okwi yacomekewe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina na Mugenzi ariko ateye mu izamu, Adolphe Hakizimana awukuramo.

Ku munota wa 31 w’umukino, ba myugariro ba Rayon Sports bari ku rwego rwo hasi barangaye maze Okwi arabasiga ariko Ndizeye Samuel ahita amutega bituma umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga Coup fRnac nziza ya Kiyovu hafi y’urubuga rw’amahina na Ndizeye Samuel ahabwa umuhondo.

Iyi coup Franc yaje guterwa neza na Bigirimana Abedi ku munota wa 34 ayiboza mu izamu umunyezamu Adolphe ntiyabasha kuwukuramo,kiba kibaye igitego cya mbere cya Kiyovu Sports.

Iki gitego cyajijishije benshi kuko umupira wa Abedi wagiye mu izamu uca aho inshundura zari zacitse uvamo bamwe babanza kugira ngo si igitego ariko umusifuzi yari yabibonye neza aracyemeza.

Gutsindwa iki gitego byatumye umutoza wa Rayon Sports abona ko hagati ye hapfuye ahita asimbuza aho Mushimiyimana Mohammed yasimbuwe na Sekamana Maxime ku munota wa 38 kugira ngo asatire.

ku munota wa 41,Musa Esenu yahinduriwe umupira mwiza imbere y’izamu ariko ananirwa kuwushyira mu izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

Ku munota wa 44, Mugenzi Bienvenue yongeye kubona andi mahirwe ku mupira muremure yari acomekewe, aroba umunyezamu Adolphe Hakizimana ariko Habimana Hussein arahagoboka awukuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

Rayon Sports yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri aho Jean Claude IRANZI yasimbuwe na JMV Muvandimwe mu gihe Mael Dindjek yahaye umwanya Ishimwe Kevin.

Izi mpinduka zahise zigaragaza ko Rayon Sports ije gusatira ndetse bidatinze ku munota wa 47 Muhire Kevin atera ishoti ryakuwemo n’umunyezamu Kimenyi.

Ku munota wa 62,yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe awukuramo.

Ku munota wa 64,Emmanuel Okwi yasigaranye n’umunyezamu nyuma y’umupira yahererekanyije na Mugenzi Bienvenue basigaranye na myugariro umwe,birangira batakaje aya mahirwe.

Ku munota wa 69, Ishimwe Kevin yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Musa Esenu ashyiraho umutwe ariko umupira uruhukira mu ntoki za Kimenyi Yves.

Ku munota wa 70, Kiyovu Sports yakoze impinduka za mbere, Bizimana Amisi Coutinho yasimbuwe na Muhoozi Fred, ni nako ku munota wa 76, Mutyaba yasimbuye Benedata Janvier.

Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 88 ubwo abakinnyi bayo bahinduraga umupira imbere y’izamu,uca hagati ya ba myugariro 2 ba Kiyovu,usanga Essenu asigaranye na Kimenyi bonyine ariko amupira awutera nabi cyane, uca hejuru y’izamu.

Aya mahirwe Rayon Sports yateye inyoni yaje kuyazira kuko ku munota wa 2 w’inyongera kuri 4 bashyizeho,Okwi yambuye umupira Hussein awucomekera Muhoozi Fred wasize ab’inyuma ba Rayon Sports atsindira Kiyovu Sports igitego cyiza cyane.

Umukino wahise urangira ari 2-0, Kiyovu Sports ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 50 aho iruhije APR FC ya kabiri amanota 5 igomba gukina na Rutsiro FC.

Kuva Juvenal yatangira kuyobora KIYOVU Sports ikinnye na Rayon Sports imikino 5, ayitsinzemo 4 banganya 1.Ku munsi wa karindwi wa shampiyona,nabwo Kiyovu yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0

Undi mukino wabaye uyu munsi Etoile de l’Est yanganyije 0-0 na Mukura VS.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Karim Makeckenzie, Iranzi Jean Claude, Ndizeye Samuel, Habimana Hussein, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Mushimiyimana Mohammed, Mael Dinjeke na Musa Esenu

Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumodo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ndayishimiye Thierry, Nshimirimana Ismail [Pitchou], Bigirimana Abedi, Bizimana Amisi [Coutinho], Mugenzi Bienvenue na Benedata Janvier

Imikino y’umunsi wa 22 izakomeza ejo

Gicumbi FC vs Police FC
Musanze FC vs AS Kigali
Bugesera FC vs Marines FC
Espoir FC vs Gasogi United
APR FC vs Rutsiro FC
Etincelles FC vs Gorilla FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa