Kiyovu Sports yaciye ibintu kubera ifoto yashyize hanze yamamaza umukino wayo na Rayon Sports uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu aho abakinnyi bayo bose bakorewe positeri bafashe imbunda.
Benshi mu bavuze kuri iyi foto bavuze byinshi aho bibazaga niba mbunda za Kiyovu Sports zizarasa Rayon Sports koko.
Iyi foto benshi bari kwita "La casa Kiyovu"yazamuye amarangamutima ya benshi mu bafana bamwe bibasira iyi kipe izwi ku izina ryUrucaca bayishinja agasuzuguro.
Ikipe ya Rayon Sports itakiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona izakira KIYOVU Sports ya mbere ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 47 aho irusha uyu mukeba amanota 12.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN