skol
fortebet

Kiyovu Sports yatoye umuyobozi mushya wahize kugarura Kiyovu mu makipe ahatana

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakoze inama y’inteko rusange yagombaga gusiga abakunzi bayo bitoreye umuyobozi mushya aho byarangiye Kayumba Jean Pierre wigeze kuyiyobora yegukanye intsinzi. Uyu mugabo wayoboye Kiyovu akegura ubugira kabiri kubera ibibazo bikunze kurangwa muri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru niwe wongeye kugirirwa icyizere ndetse ahiga gufasha Kiyovu kugaruka mu makipe akomeye ndetse anahatana cyane ko umwaka ushize iyi kipe yari yamanutse mu cyiciro cya (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakoze inama y’inteko rusange yagombaga gusiga abakunzi bayo bitoreye umuyobozi mushya aho byarangiye Kayumba Jean Pierre wigeze kuyiyobora yegukanye intsinzi.

Uyu mugabo wayoboye Kiyovu akegura ubugira kabiri kubera ibibazo bikunze kurangwa muri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru niwe wongeye kugirirwa icyizere ndetse ahiga gufasha Kiyovu kugaruka mu makipe akomeye ndetse anahatana cyane ko umwaka ushize iyi kipe yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri gusa ibasha kugaruka kubera Isonga yari yazamutse yikuye mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati “Ikintu cya mbere tugiye gukora ni uguhuza abakunzi ba Kiyovu Sports aho bari hose mu gihugu no hanze kugira ngo twongere kuba inyuma y’ikipe yacu.Turifuza kwitwara neza mu mwaka utaha wa shampiyona, intego yacu ni ukuza mu makipe ya mbere ndetse tukanitwara neza mu gikombe cy’Amahoro”.

Nubwo abakunzi ba Kiyovu Sports bitabiriye iyi nama y’inteko rusange bari bake,bemeje ko hashyirwaho abashinzwe gukusanya inkunga buri kwezi aho nibura buri mufana wa Kiyovu yatanga kuva ku gihumbi kugeza ku bihumbi 100, mu rwego rwo kureba uko hajya haboneka amafaranga atunga iyi kipe izajya ikenera agera kuri miliyoni umunani n’igice buri kwezi(8 500 000Frw).

Mu rwego rwo gufasha abakunzi ba Kiyovu Sports gutnga inkunga,hashyizweho uburyo bwo gushing ama Fan Clubs aho buri imwe isabwa gutanga asaga ibihumbi 150 ku kwezi ndetse magingo aya Fan Clubs 3 zimaze kuvuka zirimo iyitwa Born Again,Kiyovu Sports Brigade,n’izindi.

Akarere ka Nyarugenge gatera ikipe ya Kiyovu Sports inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe andi agomba kuva mu bakunzi bayo.

Iyi kipe imaze iminsi ikina imikino ya gicuti aho mu cyumweru gishize yatsinze Mukura VS igitego 1-0 mukura mu mukino ubanza mu gihe uwo kwishyura wabaye ku munsi w’ejo banganyije 1-1.

Ibitekerezo

  • Birimo biraza,!!!!!!

    .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa