skol
fortebet

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ku nshuro ya gatanu yikurikiranya

Yanditswe: Friday 11, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje guha isomo rya ruhago mukeba wayo Rayon Sports kuko yayitsinze ku nshuro ya 5 yikurikiranya ndetse ihita iyambura umwanya wa mbere muri shampiyona.
Rayon Sports yashakaga gukuraho igisuzuguriro yagowe n’umukino wo kuri uyu wa Gatandatu itsindwa ibitego 2-1 na Kiyovu ku munsi wa 9 wa shampiyona.
Rayon Sports yatangiye neza umukino ndetse ku munota wa 2 gusa Musa Esenu agishyiramo ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin avuga habayeho kurarira.
Ku (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje guha isomo rya ruhago mukeba wayo Rayon Sports kuko yayitsinze ku nshuro ya 5 yikurikiranya ndetse ihita iyambura umwanya wa mbere muri shampiyona.

Rayon Sports yashakaga gukuraho igisuzuguriro yagowe n’umukino wo kuri uyu wa Gatandatu itsindwa ibitego 2-1 na Kiyovu ku munsi wa 9 wa shampiyona.

Rayon Sports yatangiye neza umukino ndetse ku munota wa 2 gusa Musa Esenu agishyiramo ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin avuga habayeho kurarira.

Ku munota wa 4 nabwo,uyu Esenu yahushije igitego cyabazwe imbere y’izamu btuma amahirwe ya Rayon Sports yo kwinjira mu mukino kare ayoyoka.

Ku munota wa 5 w’umukino Nshimirimana Ismail uzwi nka Pichu yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere nyuma yo kuyisatira cyane ba myugariro bayo bakarangara hanyuma agatera ishoti rikomeye cyane ari inyuma y’urubuga rw’amahina,ukerekeza mu rushundura.

Iki gitego cyagaragaje urwego rwari hasi rw’ubwugarizi bwa Rayon Sports,bwananiwe gukuraho uyu mupira wari uhinduwe na na Serumogo Ali bawihera Pichou aho gukiza izamu.

Ku munota wa 8 nabwo Kiyovu Sports yabonye amahirwe y’igitego ariko umupira watewe n’umutwe n’umukinnyi wayo uca ku ruhande.

Ku munota wa 20 w’umukino,Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Ndekwe Felix ariko abasifuzi bavuga ko hari habaye kurarira kwa Esenu mbere y’uko atera umupira ugakubita igiti cy’izamu ugasanga Ndekwe wahise awutsinda.

Ku munota wa 25,Mugenzi Bienvenue yasize ab’iny’uma ba Rayon Sports ateye ishoti umupira ugana hanze.

Ku munota wa 27,Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad yarokoye Kiyovu Sports ku mupira yagaruje ukuguru umukinnyi wa Rayon Sports awukase mu rubuga rw’amahina.

Kuri uwo munota kandi,Rayon Sports yasatiraga cyane yabonye amahire akomeye ubwo Ngendahimana Eric yasigaraga mu rubuga rw’amahina wenyine ahabwa umupira mwiza awuteye n’umutwe Djihad awushyira muri koloneri.

Ibintu byabaye bibi cyane ku ruhande rwa Rayon Sports,ubwo ku munota wa 39 umunyezamu Djihad yateraga umupira imbere ufungwa na myugariro Mitima Isaac,ategereza Mugenzi Bienvenue ngo aze amucenge undi ahita amwambura umupira atsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports.

Ku munota wa 43,Rayon Sports yabonye amahirwe adasanzwe ubwo Musa Esenu yahabwaga umupira ari wenyine n’umunyezamu awuteye Djihad yinaga mu bicu awushyira muri koloneri.

Rayon Sports yabonye amahirwe ya nyuma ku munota wa 3 w’inyongera w’igice cya mbere ubwo Iraguha Hadji yateraga ishoti rikomeye ariko nabwo umunyezamu Djihad yirwanaho arawurenza.Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-0 bya Kiyovu Sports.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri yinjiza Willy Onana wari umaze iminsi mu mvune.

Ku munota wa 47 Rayon Sports yinjiye neza mu mukino,Hadji atera ishoti rikomeye ariko Djihad yirwanaho awohereza muri koloneri.

Ku munota wa 56 Ngendahimana yabonye amahirwe mu rubuga rw’amahina ariko ateye umupira ushyirwa muri koloneri.

Ku munota 59, Moussa Camara yinjiye mu kibuga asimbura Musa Esenu.

Moussa Camara yacomekewe umupira mwiza ku munota wa 65 yinjira mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu Nzeyurwanda Djihad awohereza muri koruneri.

Ku munota wa 75,Kiyovu Sports yasatiriye bikomeye Rayon Sports ndetse umunyezamu Kabwiri asohoka nabi baramuroba gusa myugariro Mitima akuraho umupira.

Ku munota wa 80,Onana yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko umupira yateye ujya hanze y’izamu.

Ku munota wa 89,Rayon Sports yahawe penaliti ku ikosa Hakizimana Felicien yakoreye kuri Iraguha Hadji mu rubuga rw’amahina,yinjizwa neza na Essombe Willy Onana bihesha Rayon Sports igitego cy’impozamarira.

Kiyovu Sports niyo yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 20 muri shampiyona aho ikurikiwe na Rayon Sports na 18.

Imikino 7 iheruka guhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports:

2020/2021:

KIYOVU SPORT 3-2 Rayon Sports
Rayon Sports 1-1 Kiyovu Sports

2021/2022:

KIYOVU SPORT 2-0 Rayon Sports
Rayon Sports 0-2 KIYOVU SPORT

2022/23:

KIYOVU SPORT 2-1 Rayon Sports

Made in RWANDA Cup:

KIYOVU SPORT 2-1 Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa