skol

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports y’abakinnyi 10 yigarurira icyizere cy’abafana

Yanditswe: Wednesday 05, May 2021

Ikipe ya Kiyovu Sports yakosoye umukeba wayo w’ibihe byose,Rayon Sports,mu mukino wa kabiri wo mu itsinda B,iyitsinda ibitego 3-2 mu mukino waranzwe n’amakosa menshi ku mpande zombi by’umwihariko ku ruhande rwa Rayon Sports.

Umukino watangiye neza ku ruhande rwa Rayon Sports kuko yafunguye amazamu ku munota wa 3 ibifashijwemo na Manace Mutatu wateye coup franc nziza cyane umunyezamu Kimenyi Yves ananirwa kuwukuramo.

Kiyovu Sports ntiyatinze kugaruka mu mukino,kuko yungukiye ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports bari ku rwego rwo hasi mu mukino wose yishyura iki gitego ku munota wa 7 ibifashijwemo na Saba Robert.

Ku munota wa 40,Rayon Sports yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo Sugira Ernest yazamukanaga umupira mwiza yari ahawe na Muhire Kevin,aho kuwutera mu izamu ashaka gucenga umuzamu Kimenyi Yves bari basigaranye bonyine amukorera ikosa.

Iminota 45 yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 ariko Rayon Sports ihura n’uruva gusenya kuko umukinnyi wayo Muhire Kevin yagiriye imvune ikomeye mu gice cya mbere.

Rayon Sports yatangiye igice cya 2 isimbuza Muhire Kevin yinjiza Niyonkuru Sadjati mu rwego rwo kongera imbaraga mu kibuga hagati.

Kiyovu Sports yaciye mu rihumye ba myugariro ba Rayon Sports ubwo Dusingizimana Gilbert yazamukanaga umupira wenyine awuhereza Ghislain Armel wari uhagaze wenyine mu rubuga rw’amahina atsinda igitego cya kabiri.

Rayon Sports itari ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino,yasimbuje ku munota wa 58, Sekamana Maxime yinjiza Vital Ourega.
Ku munota wa 69 nabwo Rayon Sports yasimbuje Amran Nshimiyimana yinjiza mu kibuga Drissa Dagnogo.

Ku munota wa 70,Rayon Sports yabonye coup Franc yari mu ruhande iburyo,iterwa na Manace Mutatu,abakinnyi ba Kiyovu bananirwa gukuraho umupira usanga Dagnogo wenyine mu rubuga rw’amahina ahita awutera mu izamu.

Ibi byishimo bya Rayon Sports ntibyatinze kuko ku munota wa 75 kuko yahawe ikarita y’umutuku ihawe Niyibizi Emmanuel ku ikosa yakoreye kuri Ishimwe Kevin hafi gato y’urubuga rw’amahina..Kiyovu Sports yabonye coup franc inyuma gato y’urubuga rw’amahina yatewe nabi ntigire ikivamo.

Kiyovu Sports yabyaje umusaruro aya mahirwe yo gukina na mukeba atuzuye niko kuyataka byatumye ku munota wa 84 ibona penaliti ku ikosa Rugwiro Herve yakoreye Ghislain Armel mu rubuga rw’amahina.

Iyi penaliti yatewe neza na Bigirimana Abeddy bituma Kiyovu Sports iyobora umukino n’ibitego 3-2 bya Rayon Sports.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongeyeho iminota 3 yarangiye Rayon Sports ntacyo ikoze byatumye itsindwa uyu mukino wa kabiri.

Mu mukino wa mbere mu itsinda B,Rayon Sports yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu gihe Kiyovu Sports yatsinzwe na Rutsiro ibitego 2-1.

I Muhanga APR FC yatsinze AS Muhanga ibitego 3-1 mu gihe Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC 0-0 i Nyamata.Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Danny Usengimana,Niyonzima Olivier na Bizimana Yannick.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa