skol
fortebet

Kiyovu Sports yazanye umutoza w’inararibonye izajya ihemba akayabo

Yanditswe: Friday 29, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Alain-André Landeut wabaye umutoza wa Darling Club Motema Pembe (DR Congo) mu 2021 na Berekum Chelsea yo muri Ghana yageze mu Rwanda aho agiye gutoza Kiyovu Sports.
Uyu mutoza akaba yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane tariki ya 28 Nyakanga aho yakiriwe na perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal.
Landeut w’imyaka 45, afite Licence A ya UEFA akaba aje gutoza Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka 2, ni nyuma y’uko iyi kipe yatandukanye na Haringingo Francis wayihesheje umwanya wa 2 akaba (...)

Sponsored Ad

Alain-André Landeut wabaye umutoza wa Darling Club Motema Pembe (DR Congo) mu 2021 na Berekum Chelsea yo muri Ghana yageze mu Rwanda aho agiye gutoza Kiyovu Sports.

Uyu mutoza akaba yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane tariki ya 28 Nyakanga aho yakiriwe na perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal.

Landeut w’imyaka 45, afite Licence A ya UEFA akaba aje gutoza Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka 2, ni nyuma y’uko iyi kipe yatandukanye na Haringingo Francis wayihesheje umwanya wa 2 akaba yarigiriye muri Rayon Sports.

Alain - André Landeut aje nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Kiyovu Sports na Patrick Aussems na we w’Umubiligi bitegenze neza agahitamo gukomezanya na AFC Leopards.

Bivugwa ko Landeut azajya ahembwa miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Ikipe ya Kiyovu Sports biravugwa ko iri kuganira n’abakinnyi babiri barimo umunyezamu Kwizera Olivier ndetse na Nsanzimfura Keddy ngo babe bayerekezamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa