skol
Kigali
Fortebet

Kiyovu Sports yerekanye ku mugaragaro umutoza wayo mushya

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 July 2022

Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya Kiyovu Sports yerekanye ku mugaragaro umutoza wayo mushya Alain-André Landeut uje gusimbura Haringingo Francis Christian wagiye muri Rayon Sports.

Umutoza Alain-André Landeut ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, aje gutoza ikipe ya Kiyovu Sports.

Uyu mugabo w’imyaka 45 ufite impamyabushobozi yo gutoza iri ku rwego rwa UEFA, License A itangwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, yageze mu Rwanda ngo agirane ibiganiro bya nyuma n’ikipe ya Kiyovu Sports, aho byitezwe ko ayisinyira amasezerano y’imyaka 3 iri mbere ayitoza.

Umubiligi Alain-André Landeut ariko ufitemo amaraso yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoje ikipe DCMP yo muri icyo gihugu mu 2021, akaba yageze mu Rwanda asanga ikipe ya Kiyovu Sports yaratangiye imyitozo ku wa kabiri w’iki cyumweru, yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mugabo Kiyovu Sports ikaba yaranuhisemo nyuma yo kutabasha kubona Patrick Aussems.

Ni umutoza wa Kane ugeze muri Kiyovu Sports kuva Mvukiyehe Juvenal abaye umuyobozi wayo,nyuma ya:

1.KarekeziOlivier
2.Ndayiragije Etienne
3.Haringingo Francis Christian
4.Alain André Languet

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwatubyaye yaciye amarenga ko ashobora kongera gukina mu Rwanda

Myugariro Rwatubyaye Abdul bivugwa ko yatandukanye n’ikipe ya FC Shkupi yo...
8 August 2022 0

Rayon Sports yatangaje ikipe bazahura ku munsi mukuru wayo

Nyuma yo gutsinda Yanga SC ku munsi wayo ibitego 2-0,ikipe ya Vipers yo...
8 August 2022 0

Byabarenze bararwana ubwabo!!! Abafana ba Manchester United batangiye...

Ibintu bitangaje bikomeje kugaragara mu ikipe ya Manchester United kuko...
8 August 2022 0

U Rwanda habuze gato ngo rutware umudali mu mikino ya Commonwealth

Ikipe y’u Rwanda ya Beach Volley mu mikino ya Commonwealth Games yafashe...
8 August 2022 0

Manchester United yatangiye nabi cyane shampiyona,City yongera gukanga...

Ikipe ya Manchester United yatangiye umwaka w’imikino nabi nkuko yashoje...
7 August 2022 0

Chelsea na Liverpool ntabwo zanyuze abafana bazo ku munsi wa mbere wa...

Darwin Nunez yavuye ku ntebe y’abasimbura arokora Liverpool yari yahagamwe...
6 August 2022 0