Kiyovu Sports yirukanye abakinnyi 2 barimo Umurusiya wavugishije benshi
Yanditswe: Friday 18, Nov 2022

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yemeje ko iyi kipe yatandukanye n’abakinnyi babiri b’abanyamahanga barimo ,Umurusiya witwa Vladislav Kormishin w’imyaka 27 na Bassirou Ndiaye ufite 22.
Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru,Bwana Mvukiyehe yavuze ko uyu Murusiya batanyuzwe n’umusaruro we, mu gihe undi yagiye mu Bufaransa.
Yagize ati “Yego koko twatandukanye na bo, ni ku bwumvikane kuko Umurusiya we twamuzanye tutamuzi tumusabira ibyangombwa by’amezi atatu ngo abanze (...)
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yemeje ko iyi kipe yatandukanye n’abakinnyi babiri b’abanyamahanga barimo ,Umurusiya witwa Vladislav Kormishin w’imyaka 27 na Bassirou Ndiaye ufite 22.
Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru,Bwana Mvukiyehe yavuze ko uyu Murusiya batanyuzwe n’umusaruro we, mu gihe undi yagiye mu Bufaransa.
Yagize ati “Yego koko twatandukanye na bo, ni ku bwumvikane kuko Umurusiya we twamuzanye tutamuzi tumusabira ibyangombwa by’amezi atatu ngo abanze atwigaragarize nitunyurwa n’umusaruro we tubone kumusinyisha amasezerano y’igihe kirekire. Ntabwo umusaruro we watunyuze biba ngombwa ko dutandukana na we mu bwumvikane.”
“Ku Munya-Sénégal we yabuze umwanya wo gukina, kuko uwe awuhuriyeho n’Abarundi Nshimirimana Ismael Pitchou na Bigirimana Abeddi. Twabonye ko aho kumugumana twamurekura akajya gukomeza igeragezwa muri Nîmes [Olympique] yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa cyane ko ari naho twari twamukuye ariko ntiyagira amahirwe yo kubona umwanya uhoraho muri Kiyovu Sports.”
Mvukiyehe yashimangiye ko gutandukana n’aba bakinnyi nta ngaruka byagira ku ikipe kuko byemejwe n’impande zombi.
Ati “Twatandukanye ku bwumvikane, umutoza ni we wazanye Umurusiya, ni na we wadusabye ko twamurekura kuko yabonaga atari kumukinisha, ni na ko byagenze ku Munya- Sénégal kuko ari we wisabiye gusubira mu Bufaransa kuko yabonaga atari gukina nk’uko abyifuza.”
Kiyovu Sports yishyuye Vladislav Kormishin na Bassirou Ndiaye imishahara y’amezi atatu nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye.
Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20 mu mikino icyenda imaze gukina, ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 18 mu mikino irindwi mu gihe APR FC ya gatatu ifite amanota 17 mu mikino umunani.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *