skol
fortebet

Kiyovu Sports yirukanye benshi ubu yatangiye kwiyubaka ihereye muri Gasogi

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Sunday 11, Jun 2023

Kiyovu Sports yirukanye benshi ubu yatangiye kwiyubaka ihereye muri Gasogi

Sponsored Ad

skol

Myugariro wo hagati Kazindu Guy wakiniraga Gasogi mu myaka itandatu ishize yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports.

Kazindu agiye gusimbura Myugariro Ndayishimiye Thierry watandukanye n’Urucaca.

Kuwa Kane tariki 8 Kamena nibwo Kazindu yatangiye ibiganiro na Kiyovu Sports ndetse amakuru yageraga ku IGIHE yemezaga ko biri kugenda neza.

Uyu musore w’imyaka 26 utari ufite Ikipe nyuma yo gutandukana na Gasogi United yemeye atazuyaje ashyira umukino ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu musore yageze muri Gasogi United ikitwa Unity FC mu Cyiciro cya kabiri mu 2017 avuye muri Musanze FC atamenyekanyemo cyane ubwo yavaga mu Isonga Football Academy yatangiriyemo gukina umupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa