Kiyovu Sports yongeye gutakaza Gasogi United ikomeza kuyobora Shampiyona
Yanditswe: Monday 16, Sep 2024

Kiyovu Sports yatsinzwe igitego 1-0 na Mukura VS ,Gasogi United inganya n’Amagaju ikomeza kuyobora Shampiyona y’u Rwanda.
İyi mikino yabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, nyuma y’uko amakipe yari mu karuhuko k’amakipe y’ibihugu.
Kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu Sports yari yakiriye Mukura VS yashakaga amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2024/25.
Ku munota wa gatatu, Hende Sannu Bonheur wa Mukura VS yafunguye amazamu ku mupira yatsindishije umutwe.
Ku munota wa Gatanu, uyu mukinnyi kandi yahushije igitego cyabazwe ku mupira wagaruwe n’umuzamu Nzeyurwanda Djihad ku ishoti rikomeye ryari riterewe inyuma y’urubuga rw’amahina ananirwa gushyira umupira mu rushundura.
Mukura VS yakomeje gusatira cyane ndetse inarema uburyo bwavamo ibindi bitego, mu gihe Urucaca rwahuzagurikaga ku bakinnyi bayo batatindanaga umupira no gukora amakosa menshi.
Ku munota wa 44, Kiyovu Sports yabonye amahirwe igera imbere y’izamu ubwo Nizeyimana Djuma yaherezaga umupira Mugisha Desire ariko ananirwa kuwushyira mu izamu birangira bawumwatse.
Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports itsinzwe igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Mukura VS yakomeje gusatira izamu rya Kiyovu Sports yari hası cyane Umuzamu Nzeyurwanda akomeza gukuramo amashoti akomeye.
Ku munota wa 59, Mukura VS yakoze impinduka akuramo Dimbumba Jordan ashyiramo Vincent Adams.
Rutahizamu Boateng Mensah yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri cy’iyi kipe yo mu Karere ka Huye kuko yari asigaye wenyine mu rubuga rw’amahina ariko ananirwa kuba yatera mu izamu ahubwo awutera hejuru.
Kiyovu Sports yari yitwaje abakinnyi 14 gusa, yakuyemo Nizeyimana Djuma ishyiramo Nsabimana Denny kugira ngo irusheho gukinira mu rubuga rwa Mukura kandi iyishyireho igitutu, biza kuba mu minota ya nyuma y’umukino kuko ari bwo yaremaga uburyo bwinshi.
Umukino warangiye Kiyovu Sports Itsinzwe na Mukura VS igitego 1-0.
Kiyovu Sports yakomeje kugira amanota atatu ku mwanya wa icyenda mugihe Mukura yabonye amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka, igira ane atuma izamuka ku mwanya wa munani.
Uko indi mikino y’Umunsi Gatatu yabaye uyu munsi yagenze:
AS Kigali 1-0 Gorilla
Bugesera FC 2-3 Rutsiro FC
Musanze FC 0-1 Police FC
Marines FC 2-0 Etincelles
Amagaju 2-2 Gasogi United
Kugeza ku munsi wa gatatu wa shampiyona Gasogi United niyo iyoboye n’amanota arindwi ikurikiwe na Rutsiro FC n’amanota atandatu.
APR FC niyo kipe itarakina umukino n’umwe kubera ko iri mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *