Ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium.
Kiyovu Sports yaje muri uyu mukino itameze neza kubera ibibazo by’imishahara ariko ibasha kwihagararaho itesha APR FC amanota.
Ku munota wa 18, nibwo Kilongozi Richard Bazombwa yatsinze igitego cyiza cya Kiyovu Sports, ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina acitse Niyomugabo, umunyezamu Pavelh Ndzila kuwukuramo.
Icyakora ntibyatinze ku munota wa 35,Mugiraneza Frodouard yakiniye nabi Ruboneka Bosco inyuma gato y’urubuga rw’amahina,umusifuzi atanga coup franc.
Iyi coup franc yatewe neza na Mugisha Gilbert, umupira uruhukira mu izamu,APR FC irishyura.Igice cya mbere cyarangiye uko.
Mu gice cya kabiri,Kiyovu Sports yakinnye yugarira ishaka inota rimwe gusa yagiye inyuzamo igasatira ariko yibye umugono gusa.
Mu minota 10 ya nyuma y’umukino,APR FC yatuye imbere y’izamu rya Kiyovu ariko ba rutahizamu bayo Nshuti na Mbaoma bahusha ibitego byinshi.
Icyakora mu minota 4 yongewe kuri 90,Muhozi Fred wa Kiyovu yaguye mu rubuga rw’amahina, umusifuzi wari hafi arabyihorera, ariko abakinnyi ba Kiyovu Sports berekana ko yari kuba penaliti.
Nyuma yo guhusha amahirwe ku mpande zombi,umukino warangiye ari igitego 1-1.
Kiyovu yagize amanota 17 ku mwanya wa gatanu mu gihe Ikipe y’Ingabo igumye ku mwanya wa mbere n’amanota 26, irusha rimwe Police FC ya kabiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *