skol
fortebet

Kizigenza mu gutunga imodoka zihenze!!!Reba imodoka zihenze Aubameyang atunze [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 22, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang yakoresheje amahirwe akomeye yo guhembwa akayabo mu makipe yanyuzemo mu kugura imodoka zihenze cyane aho kugeza ubu yakoresheje arenga miliyoni 3.9 z’amadolari mu kugura amoko atandukanye y’imodoka zihenze.
Pierre-Emerick Aubameyang uheruka kwerekeza muri FC Barcelona, azwiho kugira umuvuduko mu kibuga ariko nawe yahisemo kuwugira no mu muhanda ariyo mpamvu yigwijeho izi modoka zihenze.
Uyu rutahizamu uheruka gusezera mu ikipe ya (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang yakoresheje amahirwe akomeye yo guhembwa akayabo mu makipe yanyuzemo mu kugura imodoka zihenze cyane aho kugeza ubu yakoresheje arenga miliyoni 3.9 z’amadolari mu kugura amoko atandukanye y’imodoka zihenze.

Pierre-Emerick Aubameyang uheruka kwerekeza muri FC Barcelona, azwiho kugira umuvuduko mu kibuga ariko nawe yahisemo kuwugira no mu muhanda ariyo mpamvu yigwijeho izi modoka zihenze.

Uyu rutahizamu uheruka gusezera mu ikipe ya Gabon,atunze amoko atandukanye y’imodoka zihenze ndetse nawe akunda kubishimangira mu mafoto ashyira hanze ari kumwe nazo.

Kubera ko uyu mukinnyi asigaye ahabwa umushahara w’ibihumbi 80.000 by’amadolari ku cyumweru,uzarutwa n’aka kayabo yashoye mu kugura imodoka.

Mu modoka Auba atunze harimo ubwoko 4 bwa Lamborghini enye ziparitse imbere y’inzu ye nziza zirimo Urus 4x4s ebyiri, Aventador na Huracan Spyder isize amabara ya chrome na zahabu.Uyu kandi atunze Ferrari yihariye - imwe muri 499 gusa zakozwe.

Hejuru y’ibyo byose, Auba afite Porsche Panamera Turbo Techart ifite agaciro ka, 140,000 by’amapawundi, Range Rover Sport yavuze ko igura £ 150.000, Audi R8 V10 ifite agaciro ka £ 160.000 na Aston Martin DB9 Volante 2, ifite agaciro ka kimwe cya kane cya miliyoni y’amapawundi.

Bentley Bentayga y’umweru nziza cyane ifite agaciro ka 133 000 £.Volkswagen Beetle Cabriolet ya 22 000 £.

Auba yavuze ko akiri umwana atakinaga umupira w’amaguru ahubwo yakundaga ibikinisho by’amamodoka.

Ibitekerezo

  • Mutubwire n’icyo azimaza. Kuko kuziparika gusa sinzi ngo bimaze iki!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa