skol
Kigali

Klopp yahishuye icyamubabaje cyane mu bihembo bya Ballon d’Or

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 November 2021

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, yemeje ko "yatunguwe"n’uko Mohamed Salah yarangije ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’abahatiniye Ballon d’or mu ijoro ryo ku wa mbere.

Lionel Messi yegukanye igihembo ku nshuro ya karindwi ahigitse Robert Lewandowski bahanganaga cyane.

Abakinnyi ba Chelsea barimo Jorginho na N’Golo Kante nabo baje mu bakinnyi batanu ba mbere,mu gihe Karim Benzema yaje ku mwanya wa kane.

Cristiano Ronaldo wegukanye iki gihembo inshuro eshanu yaje ku mwanya wa gatandatu, Salah amuza inyuma nubwo yatangiye neza muri shampiyona 2021-22.

Umutoza Klopp yavuze ko yatangajwe n’ukuntu uyu Munyamisiri yaje kure kuri uru rutonde.

Yagize ati: "Natangajwe n’umwanya we [Salah].

"Abanyamakuru nibo batora Ballon d’or rero… niba mutekereza ko yagombaga kuza hejuru, mugomba kwemeza bagenzi banyu!

"Ushobora buri gihe kuyiha Lionel Messi kubw’ubuhanga yagaragaje mu mupira w’amaguru, ariko niba udahaye Ballon d’Or Robert Lewandowski kuri iyi nshuro, ntabwo azigera ayibona.

Kandi Mo yari akwiye kuza hejuru mu by’ukuri. "

Abajijwe ibya Salah na Lewandowski nyuma yo kudatsindira iki gihembo, Messi yagize ati: "Salah azagira amahirwe mu myaka iri imbere.

"Aba bakinnyi bombi [Salah na Lewandowski] bameze neza kuri ubu kandi bazagira amahirwe menshi yo kuyitwara."

Abandi bakinnyi baje mu 10 ba mbere nyuma ya Salah barimo umukinnyi wo hagati wa Manchester City, Kevin de Bruyne n’abakinnyi ba Paris Saint-Germain Kylian Mbappe na Gianluigi Donnarumma.

Salah yabaye umukinnyi wa kane mu bakinnyi bakomeye ba Premier League baje kuri uru rutonde inyuma ya Jorginho, Kante na Ronaldo.

Nta bandi bakinnyi ba Liverpool binjiye muri 30 ba mbere.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

AS Kigali yahagamye APR FC iyitesha umwanya wa mbere wa shampiyona

APR FC yananiwe kuguma ku mwanya wa mbere wa shampiyona nyuma yo kunganya...
22 January 2022 0

Rutahizamu w’Umunya Brazil wari utegerejwe na Rayon Sports ntakiyikiniye

Umunya Brazil Christmar Soares wari wasinyiye Rayon Sports mu minsi ishize...
22 January 2022 0

Priyanka Chopra wamenyekanye mu gukina ibihinde yibarutse umwana we wa...

Icyamamare mu gukina filimi by’umwihariko z’Igihinde [Priyanka Chopra]...
22 January 2022 0

Hatangajwe igihombo gikomeye Cristiano Ronaldo azahura nacyo United...

Nk’uko amakuru abitangaza ngo umushahara wa Cristiano Ronaldo uzagabanukaho...
22 January 2022 0

Sierra Leone: Inzu ya Kamara iracyarinzwe na polisi nyuma yuko ahushije...

Inzu ya rutahizamu wa Sierra Leone Kei Kamara iracyarinzwe na polisi nyuma...
22 January 2022 0

Myugariro wo muri RDC agiye gusezererwa n’ikipe ye kubera kubeshya imyaka...

Nk’uko amakuru abitangaza,uwahoze ari myugariro wa Newcastle, Chancel...
21 January 2022 0