skol
fortebet

Klopp yahishuye umukinnyi yizeye ko amuhesha igikombe cya Champions League

Yanditswe: Saturday 28, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umutoza Jurgen Klopp yizeye ko Sadio Mane ashobora kuba umucunguzi ukomeye wa Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League - ariko akerekana ko ushobora kuba umukino we wa nyuma muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi w’imbere yerekeje i Paris guhangana na Real Madrid ahagaze neza bikomeye kuko yatsinze ibitego 23 mu mikino 50 yakinnye muri uyu mwaka w’imikino.
Mane w’imyaka 30 arifuzwa cyane na Bayern Munich kandi Klopp yagize ati: “Sadio ahagaze neza kurusha ikindi gihe cy’ubuzima bwe,ibyishimo (...)

Sponsored Ad

Umutoza Jurgen Klopp yizeye ko Sadio Mane ashobora kuba umucunguzi ukomeye wa Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League - ariko akerekana ko ushobora kuba umukino we wa nyuma muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi w’imbere yerekeje i Paris guhangana na Real Madrid ahagaze neza bikomeye kuko yatsinze ibitego 23 mu mikino 50 yakinnye muri uyu mwaka w’imikino.

Mane w’imyaka 30 arifuzwa cyane na Bayern Munich kandi Klopp yagize ati: “Sadio ahagaze neza kurusha ikindi gihe cy’ubuzima bwe,ibyishimo bye biraboneka mu myitozo no mu mikino.

Tumusaba byinshi. Yagize umwaka w’imikino udasanzwe, imikino myinshi ya nyuma, kandi kugeza ubu niwo mwaka mwiza cyane w’imikino kurusha iyindi yose kuri we. ”

Ariko abajijwe niba Mane ashobora kugenda muri iyi mpeshyi, Klopp yongeyeho ati: “Uyu ni umwanya mubi wo kuvuga kuri ibyo.

“Ahantu hose Sadio azakina mu mwaka w’imikino utaha azaba ari umukinnyi ukomeye."

Uyu wahoze ari umutoza wa Borussia Dortmund, Klopp yongeyeho ati: “Ntabwo nshoboraga kwita cyane ku bihuha bya Bayern Munich.

“Sadio ahanze amaso ku mukino. Ntabwo ari ubwa mbere mu kazi kanjye mbere y’imikino ikomeye ibihuha bya Bayern Munich biza. ”

Klopp yizeye ko kwegukana Igikombe cya karindwi cya Champions League kuri Liverpool gishobora kongerera amahirwe Mane cyangwa mugenzi we Mo Salah yo gutwara Ballon d’or.

Aba bakinnyi bombi bitwaye neza cyane ariko rutahizamu wa Real Madrid, Karim Benzema ari hejuru yabo mu gukundwa.

Abajijwe niba uyu mukino wa nyuma warebwaho mu gutwara igihembo cy’umukinnyi ku giti cye, Klopp yagize ati: “Iyo utekereje uko imikino yatsinzwe wavuga ko bishoboka, yego."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa