Umutoza Jurgen Klopp yabanje guhumeka gake mbere yo kuvuga ko yubaha cyane ikipe ya Real Madrid kubera imikinire yayo yuzuyemo kudacika intege muri Champions League.
Uyu mutoza uzwiho ubuhanga no kwica umukino w’abo bahanganye,yavuze ko Real Madrid ifite umwihariko kuko ibara umukino ko warangiye ari uko ifirimbi ya nyuma ivuze.
Yagize ati " Ni Real Madrid, ntitwabura gukina uyu mukino tutayubashye.umwenda w’umweru uriho n’ikirangantego....n’igihe bigaragara ko byarangiye kuri bo ntabwo (…)
Umutoza Jurgen Klopp yabanje guhumeka gake mbere yo kuvuga ko yubaha cyane ikipe ya Real Madrid kubera imikinire yayo yuzuyemo kudacika intege muri Champions League.
Uyu mutoza uzwiho ubuhanga no kwica umukino w’abo bahanganye,yavuze ko Real Madrid ifite umwihariko kuko ibara umukino ko warangiye ari uko ifirimbi ya nyuma ivuze.
Yagize ati " Ni Real Madrid, ntitwabura gukina uyu mukino tutayubashye.umwenda w’umweru uriho n’ikirangantego....n’igihe bigaragara ko byarangiye kuri bo ntabwo biba byarangiye.Niwo mwihariko wabo."
Klopp arabizi neza ko ikipe ye yakabaye yaratsinze iki gihangange mu mukino wa nyuma wo muri Gicurasi 2022 ariko ubwugarizi bwayo n’umunyezamu Courtois batumye atahana agahinda.
Ibyo ninako byagenze kuri Man City na PSG zasaga naho zayisezereye ariko iminota ya nyuma ikaba ikibazo.
Klopp yagize ati "Birashoboka kubatsinda.Twarabigerageje ku mukino wanyuma ariko mu mikino yabanje kuri PSG na City hose byagaragaye ko "umukino warangiye ariko ntabwo byari byo!.Ntabwo batakaza icyizere n’isegonda na rimwe.
Ntabwo bisanzwe ko Klopp avuga yubashye cyane uwo bahanganye ndetse akenshi akunda kubaka ikipe ye mu biganiro n’itangazamakuru gusa kuri iyi nshuro agiye gukina n’ikipe ifite Champions League 14 kandi ifite umwihariko wo gutungurana mu minota ya nyuma.
Klopp amaze gutsinda inshuro 3 gusa mu mikino 10 yahuye na Madrid ndetse niyo kipe yonyine yamuzahaje cyane mu mwuga we.
Klopp amaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa Champions League na Real Madrid inshuro ebyiri ndetse iyi kipe imaze kumusezerera kenshi mu gukuranamo.
Umukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza cya Champions League wa Liverpool na Real Madrid, uri kuri uyu wa Kabiri saa yine z’ijoro
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *