skol
fortebet

Klopp yavuze ku byo kuzana Kylian Mbappe muri Liverpool

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 01, Aug 2023

Klopp yavuze ku byo kuzana Kylian Mbappe muri Liverpool

Sponsored Ad

skol

Umutoza Jurgen Klopp yashyize avuga ku makuru yavugaga ko ikipe ye ya Liverpool yaba iri hafi gusinyisha rutahizamu uri mu ba mbere ku isi, Kylian Mbappe.
Liverpool iri mu makipe amaze iminsi avugwa ko ashobora kwegukana Kylian Mbappe nk’intizanyo y’umwaka umwe cyane ko uyu mukinnyi adashaka kongera amasezerano muri PSG.
Aganira na Sky German,Klopp yahakanye ayo makuru avuga ko bitashoboka kuzana uyu rutahizamu Anfield.
Ati "Byaraduekeje.Icyo navuga nuko ntekereza ko ari umukinnyi (…)

Umutoza Jurgen Klopp yashyize avuga ku makuru yavugaga ko ikipe ye ya Liverpool yaba iri hafi gusinyisha rutahizamu uri mu ba mbere ku isi, Kylian Mbappe.

Liverpool iri mu makipe amaze iminsi avugwa ko ashobora kwegukana Kylian Mbappe nk’intizanyo y’umwaka umwe cyane ko uyu mukinnyi adashaka kongera amasezerano muri PSG.

Aganira na Sky German,Klopp yahakanye ayo makuru avuga ko bitashoboka kuzana uyu rutahizamu Anfield.

Ati "Byaraduekeje.Icyo navuga nuko ntekereza ko ari umukinnyi mwiza ariko ubukungu ntibwatwemerera kumugura.

Ntabwo nifuzaga kwangiza iyo nkuru ubu,ariko ibyo nzi nuko nta gihari."

Ikipe ya PSG yari yahaye Mbappe kugeza tariki ya 31 Nyakanga 2023 kuba yongereye amasezerano y’umwaka umwe cyangwa akagurishwa ariko byarangiye Mbappe atabikoze ndetse hategerejwe umwanzuro ufatwa.

Mbappe yari yifujwe n’ikipe yo muri Saudi Arabia ndetse imutangahao akayabo ariko uyu Mufaransa yanga kuyerekezamo kuko agishaka gukina i Burayi.

PSG ivuga ko ibizi neza ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Real Madrid kuzayerekezamo ku buntu mu mpeshyi itaha ariyo mpamvu ishaka kumugurisha hakiri kare ngo igire icyo imukuramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa