skol
fortebet

Klopp yibasiye bikomeye Tottenham yamukomye mu nkokora mu gushaka igikombe

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Liverpool yakomwe mu nkokora mu rugendo rwayo rwo gushaka igikombe cya Premier League ubwo yahagamwaga na Tottenham Hotspur.
Ikipe ya Jurgen Klopp yabashije gutakaza amanota kuko umukino warangiye banganyije na Tottenham igitego 1-1.
Ikipe ya Liverpool iri kurwanira igikombe na Manchester City, naho Spurs na Arsenal ziri kurwanira umwanya wa kane wabafasha kugaruka muri Champions League.
Son Heung-min yatsinze igitego cya Spurs ku munota wa 56, gusa Luis (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Liverpool yakomwe mu nkokora mu rugendo rwayo rwo gushaka igikombe cya Premier League ubwo yahagamwaga na Tottenham Hotspur.

Ikipe ya Jurgen Klopp yabashije gutakaza amanota kuko umukino warangiye banganyije na Tottenham igitego 1-1.

Ikipe ya Liverpool iri kurwanira igikombe na Manchester City, naho Spurs na Arsenal ziri kurwanira umwanya wa kane wabafasha kugaruka muri Champions League.

Son Heung-min yatsinze igitego cya Spurs ku munota wa 56, gusa Luis Diaz yaje kucyishyura ku munota wa 74 ku ishoti rikomeye yatereye kure,umupira uyobywa na Rodrigo Bentancur ujya mu izamu.

Antonio Conte yasabye ikipe ye kugarira hanyuma igacungira kuri counter-attack cyane ko Liverpool izwiho umukino usatira.

Iyi gahunda yakoze neza kuko Spurs yabashije gukura inota kuri Anfield.

Ariko umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, ntabwo yashimishijwe n’amayeri yo kugarira ya Spurs byatumye ayibasira cyane nyuma y’umukino.

Abajijwe ku kurinda izamu kwa Spurs, Klopp yagize ati: “Mumbabarire ndi umuntu mubi kuri ibyo, ntabwo nkunda buriya buryo bw’imikinire. Ariko icyo n’ikibazo cyanjye bwite. Ntekereza ko bari ku rwego rw’isi, kandi ndatekereza ko bagombaga gukora byinshi mu mukino.

Ntekereza ko umukino na Liverpool bari bafite 36, 38%. Ariko icyo n’ikibazo cyanjye. Ntabwo nshobora kubitoza. Niyo mpamvu rero ndashobora kubikora. Nibyo,abakinyi bo ku rwego rw’isi bahagarika imipira yose, biragoye rwose. Nibyiza, ibyo aribyo byose. Nibyiza, nibyiza rwose. Ntabwo nshobora. Nubaha ibyo bakora byose, ariko ntabwo ari njye. ”

Abakunzi b’umupira w’amaguru babonye ubu butumwa bwa Klopp bamunenze cyane bamushinja ko iyo atatsinze akunda kunenga imikinire y’abandi kandi buri kipe yose iba ishaka amanota.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa