skol

KNC yabwiye amagambo akomeye Kiyovu Sports nyuma yo kuyitsinda

Yanditswe: Monday 28, Nov 2022

featured-image

Kiyovu Sports yari yakiriye ikipe ya Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda,warangiye Gasogi iyitsinze ibitego 3 kuri 1.
Nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 3-1,Umuyobozi wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles [KNC] aganira n’itangazamakuru yavuze ko Kiyovu Sports yakwigira mu cyaro guhinga isombe kuko kuba abanyamujyi byabananiye.
KNC wari waririnze gusubiza kuri Kiyovu Sports yabise ingunguri irimo ubusa n’agasozi ko guhingaho isombe mbere (…)

Kiyovu Sports yari yakiriye ikipe ya Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda,warangiye Gasogi iyitsinze ibitego 3 kuri 1.

Nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 3-1,Umuyobozi wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles [KNC] aganira n’itangazamakuru yavuze ko Kiyovu Sports yakwigira mu cyaro guhinga isombe kuko kuba abanyamujyi byabananiye.

KNC wari waririnze gusubiza kuri Kiyovu Sports yabise ingunguri irimo ubusa n’agasozi ko guhingaho isombe mbere y’umukino,yayibasiye karahava nyuma yo kuyinyagira ibitego 3-1.

Yagize ati“Ibyo bavugaga byose ntabwo twasubije, twe twaberetse ko gusubiza ari mu kibuga, Kuko baravuga ntibakore, burya rero ibyo nibyo biranga abanyacyaro”.

“Kwiyita abanyamujyi babiveho nibibere abanyacyaro bajye guhinga ayo masombe yabo kuko mu misozi barahinga n’ubundi niko bari bavuze, Ariko twebwe tuzabafasha tuyagure tuyarye”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yavuze ko abaye ahagaritse umutoza we kubera gutsindwa na Gasogi ndetse no guteza umwuka mubi mu ikipe.

Yagize ati " Ntabwo twishimye haba abafana ndetse na komite. Ni yo mpamvu tugomba gufata imyanzuro kandi ikomeye kuko hari igihe umutoza cyangwa undi wese ashobora kuza akangiza ikipe, agakora ibyo ashatse kandi hari ahantu tuba twashyizemo amafaranga menshi."

Uyu muyobozi yakomeje ashimangira ko hari umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’umutoza n’abakinnyi.

Yagize ati " Hamaze igihe umwuka mubi hagati y’umutoza n’abakinnyi, nari nziko byarangiye nyuma y’inama twakoranye, ariko mbere y’uyu mukino numvise ko yakuye Elissa Sekisambu ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga gukina uyu munsi abakinnyi n’abungiriza be baramubaza ariko biranga, bigaragara ko rero hari ikibazo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa