Perezida wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles yakiriye Iranzi Cedric, watsindiye kwinjira muri Academy ya Bayern Munich akirengagizwa, amuha ibikoresho by’ibanze by’imyitozo.
Nkuko byatangajwe ku mbuga z’iyi kipe ya Gasogi United,Umuyobozi wayo KNC,wababajwe n’ibyabaye kuri uyu mwana akiyemeza kumufasha,yahuye nawe ndetse ahita amushyira mu ishuri ndetse amuha n’ibikoresho.
Uyu Iranzi kandi yakiriwe mu ikipe n’Umutoza mukuru w’Abanyezamu Jean Claude Maniraguha n’Uhagarariye Siporo muri APAER, Khan Uwineza. Uyu mwana yahise ajyanwa ku ishuri.
Iranzi yari yatoranyijwe mu bana 43 bagombaga kujya mu irerero rya FC Bayern Munich mu Rwanda. Gusa yaje gukurwa kuri urwo rutonde ngo kubera ko afite imyirondoro 2 muri NIDA.
Mu kiganiro uyu mwana yahaye,Radio Fine FM,yavuze ko bakimara kumubwira ibyo yagiye kuri NIDA bamuha umwirondoro wuzuye ugaragaza ko yavutse muri 2011 ndetse ko nta muntu bahuje imyirondoro.
Uyu mwana yavuze ko Ushinzwe abana muri iyi iri shuri rya Bayern witwa Prisca yamwirukanye ndetse akamubwira ko atazabona ayo mahirwe kuko afite ikibazo cy’imyirondoro.
Mushiki wa Iranzi witwa Igihozo Belise yavuze ko uyu mugore yabirukanye ababwiye ko bitazigera bikunda ko akinira iyi kipe.
Icyababaje benshi nuko Iranzi Cedric yirengagijwe kandi ari imfubyi,arerwa na mushiki we w’imyaka 18,nawe wabyariye mu rugo.
Uyu mwana yavuze ko babeshejweho n’abaturanyi ndetse n’inshuti.Uyu mwana yavuze ko bimusaba kuva Bumbogo akagenda n’amaguru ajya gukora imyitozo cyane ko akina nk’umunyezamu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *