skol
fortebet

KNC yanyomoje Mvukiyehe Juvenal wamubeshyeye ko yamusabye imbabazi

Yanditswe: Saturday 12, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyirayo,Kakooza Nkuriza Charles yavuze ko adateze gusaba imbabazi na rimwe Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports kuko ngo ibyo yamureze muri FERWAFA ari amahomvu.
Ibi uyu muyobozi wa Gasogi United yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo hashize.
Yagize ati "Nabivuze reka nongere mbisubiremo, nta mbabazi nigeze nsaba Juvenal, nta n’izo nanamusaba ku byo yaregeye kuko ni amahomvu."
Icyakora,ubwo yaganiraga na Radio Flash, perezida wa (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyirayo,Kakooza Nkuriza Charles yavuze ko adateze gusaba imbabazi na rimwe Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports kuko ngo ibyo yamureze muri FERWAFA ari amahomvu.

Ibi uyu muyobozi wa Gasogi United yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo hashize.

Yagize ati "Nabivuze reka nongere mbisubiremo, nta mbabazi nigeze nsaba Juvenal, nta n’izo nanamusaba ku byo yaregeye kuko ni amahomvu."

Icyakora,ubwo yaganiraga na Radio Flash, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko aba yarajuririye ibihano byahawe KNC ariko nyuma yo gutanga ikirego, KNC yamusabye imbabazi ndetse bakicara bakabiganiraho bagasanga ibyiza ari uko babana mu mahoro.

Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana Kakooza Nkuriza Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana Mvukiyehe Juvenal nyuma y’umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC.

Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine (4) n’ihazabu y’ibihumbi ijana (100.000 FRW).

Ku bijyanye n’umusaruro w’ikipe ye,KNC yavuze ko batitwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona bitewe n’amakosa biteye bagomba gukosora kugira ngo Gasogi United yitware bitandukanye n’uko byagenze mu mezi ane ashize.

Ati “Hari byinshi twize mu mikino ibanza bishobora kudufasha mu mikino yo kwishyura. Mbere na mbere harimo gufata umukino nk’undi. Nta mukino tuzongera na rimwe gufata nk’aho atari uw’ingenzi.”

“Hari amakosa ubwacu twiteye, aho ntawe twarenganya. Hari n’amakosa ataradututseho, ayo tuzahangana na yo. Kudafata umukino nk’undi cyangwa ngo ubwacu dushyire abakinnyi mu buryo bwo kumva ko baje gushaka amanota, bigaragaza ko utazi neza ibyo ukora.”

Gasogi United ifite amanota 16 yabonye nyuma yo gutsinda imikino ine, bakanganya indi ine mu gihe kandi yemeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa